423

kuko ubigenzuye neza wasanga bitumvikana kubihakana. Kandi bariya bahutu ngo baba baziko bahima umututsi cyane cyane Leta ya Kagame, Leta y’abatutsi, naho byahe birakajya. Buri wese afite ibyo azabazwa kandi azasubiza. Satani arabashuka kugirango akomeze abice cyane kuko bariho dossier y’indengakamere Imana irakariye, maze abandi nabo bagakomeza kwigira abere, kandi uko bikomeza bitinda ni nako ibihano byiyongera kuko byitwa kuruhanya. 

Kuberako abahutu bashyize itsembabwoko mu bikorwa bagomba kuryihana nyine, nk’uko Adamu agomba kwihana ntagomba gutegereza Eva, n’ubwo bose bariye urubuto rw’abandi kandi Eva akaba ariwe waruciye akaruha adamu nawe akarurya. 

• Abatutsi batashye ku ngufu : ba sekuruza bari barirukanywe na Kayibanda n’abazungu b’Ababiligi, na Kiliziya Gatulika n’Abaparmehutu b’Impirimbanyi. 

• Kayibanda yavuyeho ku ngufu za Habyarimana na bene wabo b’abakiga. 

• Habyarimana yavuyeho ku ngufu ziteye ubwoba ku isi yose. 

Ntaho byabaye ko ingabo n’abaturage n’ibintu bahunga bakinjira mu kindi gihugu bahunganye intwaro nyinshi n’ingabo nyinshi n’ibintu byinshi. Imana yari ibiri inyuma, yari yarangije guca akarongo k’umutuku ku ngoma ya Habyarimana kuva taliki ya 1/10/1990. Ibyakurikiyeho byari nko gusamba, nko kugaragurika. 

Ni igihe Imana yari imuhaye cyo kwihana na bene wabo, kuko iteka Imana ntipfa guhana gusa, irabanza ikavuza amahoni. Kandi kuva taliki ya mbere ukwakira muri 1990 ni ho amahoni menshi yavuze, maze aho guhindukira barakomeza maze baragongana. 

Murabizi namwe ko byabagejeje ku gukora itsembabwoko, icyaha kaminuza kitaba no muri Bibiliya, ari nayo mpamvu nta n’ibihano byaryo bibamo kuko ari kaminuza. Ni nayo mpamvu hashyirwaho na za Komisiyo nyinshi, n’Amagereza menshi, Inkiko nyinshi abagenza cyaha benshi, na ba Porokireri benshi n’Abacamanza benshi, Gacaca nyinshi, TIG nyinshi. Mbese byose ni byinshi n’ubushakashatsi bwinshi, noneho byananirana bibarenze bakinjira cyane muri ICT, n’ibindi buri wese uko abyumva. Buri wese agakora umushinga wo kubishakashaka. Ngo hariho n’ikigo gishakashaka ngo kireba neza niba itsembabwoko ryarabaye n’icyariteye, n’ibindi bireba ibirifobya, n’ibindi bireba uko bimeze. 

Niyo mpamvu Imana ivuga iti «Nimumere nk’i Nineve, mwese mwaraboze, mbababarire mukore (Yona ibice 3); iti ngaho nimuce bugufi nka Yakobo acira Esawu mwene se bugufi (Itangiriro 33)». Nabyo bati wapi! Kuko itsembabwoko ritaba muri Bibiliya, iti noneho hazaza (Kubara 35:31, 33), nibyo biri bubakoreho, aho uwishe