nawe agomba kwicwa. Kuko igihugu cyose cyandujwe n’amaraso kandi na ya mivumo rugeretse, maze igihugu cyandujwe n’amaraso kibamire bunguri. Igihugu kibamire! Kuko nacyo kizi ubwenge kuko cyakorewemo ubugome bw’indengakamere nacyo rero gishobora kwigaragambya. Kandi kizamira benshi umenya ari nka 2/3. Imana ikarindira abari Arusha mu rukiko sipesiyari rwashyiriweho u Rwanda gusa, igategereza abari mu mashyamba. Aho kwihana baba bashaka kurwana ngo bafate ubutegetsi, abafungiye mu magereza, abemeye ko bishe kugirango babagabanirize ibihano. Ikarindira abidegembya iyo mu misozi no mu mahanga ngo ntabwo bazabamenya kuko ngo ntawe ubashinja. Ikarindira abahutu bize ko bashyira mu gaciro bagasaba imbabazi, ikarindira abahutu b’aba pasitori, ba reverandi ba musenyeri ariko ahaho harakomeye. Ikarindira ikusanyamakuru ngo irebe basi ko hari uwo byakora ku mutima bikabura, bose bagakomeza kuba abere.
Twitonde kuko iyo habuze umunyacyaha Imana ihita ihinduka inyabyaha akaba ariyo yihana, kandi izi kwihana cyane bikamera nk’igihe cy’umwuzure cyangwa igihe cya Sodomu na Gomora. Niyo mpamvu ikirindiriye. Ariko muri uko kurindira irampagurutsa nka mwene wabo w’umuhutu, wavutse ntwarwa nabyo, wabivukiyemo, mbikuriramo. Irantuma iti rangurura, ubaburire. Uri ijwi ry’imbuzi, none nahindutse n’inkotsa (Ezekiyeli 3:4-9). Ubisoma abyitondere. Arongera ampa indi misiyo nayo itoroshye. «10Maze arongera arambwira ati “Mwana w’umuntu, amagambo yanjye yose ngiye kukubwira uyakire mu mutima wawe, kandi uyumvishe amatwi yawe, 11maze ugende usange abo mu bwoko bwawe bajyanywe ari imbohe, uvugane nabo ubabwire” uti ‘Uku niko Umwami Uwiteka avuze’, nubwo babyumva n’aho batabyumva.» (Ezekiyeli 3:10-11).
Mba nshotse amagereza yose yo mu Rwanda ubwo. Niba hari igihe. narushye mu buzima bw’uyu muhamagaro, n’icyo gihe cyo kuzenguruka gereza zose kandi ntanguranwa n’igihe, n’ibindi bibazo by’umutekano mucye byari bindiho. Nti nyamuneka birakomeye igihe cy’Imana cyageze tugire vuba twihane, bati vuga uvuye aho, Inyenzi zaguhaye amafaranga. Ariko ibyo ntibibuzako haboneka abihana bacye bibavuye ku mutima, nta gihombo Imana ifite humura. Gacaca itagira uwo itinya ibahamagaza umwe umwe ngo bavuge ibyo bakoze n’ibyo babonye, mbega isoni! Mbega ikimwaro! Mbega kubonabona! Kumaramarani umugani w’abarundi.
Impamvu ibi birimo kuvugwa no kwandikwa n’uko igihe cyarangiye. Erega Imana irimo kweza Itorero n’igihugu maye. Kandi yaratangiye ntizasubira inyuma. Kandi u Rwanda rugomba gukoreshwa rudafite inenge wanze ukunze n’iyo hasigara umwe izamwororotsa vuba, kuko igihe cy’umwuzure hasigaye abantu 8 gusa, igihe cya Sodomu na Gomora hasigaye 3. Kandi ntabwo iri bukomeze kwihanganira aya moko yaciye ibintu, yananiranye kwihana no kubabarirana. Imana yo
