rero isaha yayo nigera izakora ibyayo. Uribajije ngo nonese abahutu nibanga kwihana neza bizagenda bite? Igisubizo ni bizagenda uko bizagenda. Uti ese batihannye noneho abatutsi bakababarira byagenda bite? Bikozwe biturutse ku mitima yabo atari ukwiyerururtsa, bakabikora tutabasabye imbabazi, baba badusutseho amakara yaka ku mutwe nk’uko Ijambo ry’Imana rivuga, ubwo twahanwa kabiri : Igihano cya mbere n’itsembabwoko, icya kabiri ni ukutihana.
Abatutsi baramutse bababariye abahutu barangiza bakihana ibyaha byabo nabyo bitoroshye, icyo gihe baba batumye dukatirwa urwo gupfa kabiri. Byaba nka wa wundi wavuze ngo «c’est me tuer deux fois»; byaba ari ukutwica kabiri kandi nta kujurira. Ubu rero kubera kutwanga cyane hari abavuze bati tubigire vuba bapfe wenda twaruhuka ibyo bisimba. Nk’uko hari abahutu twaganiriye mbabwirako twihannye neza Imana yahana abatutsi vuba. Bahise bihana ariko kugirango Imana ihane umututsi. Icyo cyifuzo nacyo nticyemerwa n’amategeko yo mu ijuru, kirimo ubugome kuko ubabarira aba afite urukundo kandi nta rukundo rwica. N’uwihana nuko.
Abandi bati ese abahutu bihannye, abatutsi bakabima imbabazi? Byamera gute? Ibyo biremewe rwose abahutu baba birwanyeho, abatutsi nabo bakagongwa na ya ngingo ivugako n’utababarira nawe utazababarirwa. Wabaza uti ese bitabaye byose tukikomereza amatiku hutu-tutsi byadutwara iki? Igisubizo n’uko isaha y’Imana ni igera kandi iri hafi cyane, nibibura byose, izatubumbira hamwe twese mu bugome, idukubite, ibone uko itubabarira twese. (Abaroma 11:32). Birayoroheye. Maze ibya nyuma birushe ibya mbere kuba bibi, hasigare 1/3. Nibyo mushaka?
Wabaza uti ese kuki twebwe, tugomba kwihana nk’ubwoko ndetse nk’ igihugu? Nti nonese hari ahandi habereye itsembabwoko mu bavandimwe ku isi? Nawe reba ibindi byabaye mu Rwanda bitigeze bibera ahandi ku isi; impamvu ni UMUHAMAGARO. Imana idufiteho umugambi ukomeye yaduhisemo nta kundi twabigenza keretse gukora ibyo ishaka.
Aha ndagirango nsobanure amahame ya Bibiliya ku byerekeye ibyaha. Ndakoresha uburyo bubiri. Icya mbere ni icyaha kitamenyekanye. Nimvuga kitamenyekanye ukaba warishe umuntu amaraso ye arakurega asaba guhorerwa kuko agira ijwi; rero icyo ntikirimo. Icyaha kitamenyekana ukihanira nanone mu rwiherero icyo wakoreye ku mugaragaro kihanirwa ku mugaragaro. Ni nayo mpamvu kubera ibyaha nagiye nkora bizwi, aho Imana impereye umuhamagaro yambwiraga ngo nihanire ku mugaragaro, kuko nanone byakozwe ku mugaragaro. Byumvikane neza ntakundi wabihindura, sinzi aho itsembabwoko warishyira, ewe no mu bitabo by’amategeko bisanzwe ngo ntaryabaga ngo ntaryabagamo umenya ahari
