426

bararishyizemo kubera U Rwanda. Mbese iby’u Rwanda bihora ari sipesiyari, bashyirirwaho n’Urukiko Sipesiyari rwashyiriweho U Rwanda Arusha, amakomisiyo na za Gacaca, n’ibindi birebana n’ubushakashatsi kuberako biba byabarenze. Nkunze kubivugaho. Ni ubwenge bw’uburushyi. Ni nacyo cyamenyesheje abazungu ubwenge. Bararushye ntibiyicarira barashakashaka babigeraho. Ubwenge Imana iha umuntu barabukoresheje, umenya ari nayo mpamvu benshi batanayemera. Naho twebweho twanga gutekereza tukihamira aho. Iyo urushye ugatekereza bituma ushakashaka, kandi iyo ushatse urabona. Ariko hari icyananiye abazungu kugeza ubu : ibihe byabo biba bikonje cyane babiburiye umuti; maze nawe uti iki? Ntabwo Imana yigeze ibaha ubwo bwenge, ni ubwayo yonyine. Iyo iza kubaha climat nziza, noneho bari gusarira mu byaha neza. N’ubu byarabasajije hari imbeho ikabije nkanswe. 

Ngarutse ku ntebe z’ubuyobozi nari nazivuzeho haruguru, reka turebe uko bimeze. Kayibanda yasimbuye ibintu bibi by’abami b’abatutsi ntiyagira icyo akosora, biramusama, ntiyahesha Imana icyubahiro, apfa urupfu rubi rw’agashinyaguro ngo yaryaga ibinyamakuru, ngo hari n’abagombaga kumukubita, no kumushinyagurira. Ntiyahambwa mu cyubahiro, kandi yari umukuru w’igihugu. Nta n’umwe wakopfoye icyo gihe habe n’umuzungu w’umubiligi kandi ngo bamukundaga kubi, kuko ni nabo bari baramushyizeho bamubeshya nk’uko babaye, bahora bakurikiye. inyungu zabo, bo gakizwa gusa. Sinumvise na Perraudin uriya musenyeri w’umuswisi wari inshuti ye y’amagara, habe kuvuga yararuciye ararumira. 

Kayibanda apfa urupfu ruri hanyuma y’urw’imbwa, kuko imbwa yo bayihamba vuba ngo itazabanukira. Byarambabaje n’ubwo ntawe nari kubibwira, na n’ubu mba numva narwana ariko nta mbaraga mfite. Uwo ni numéro ya mbere upfuye rubi muri Repuburika ya mbere apfana n’abo bayoboranaga hafi ya bose. Ari abagore babo, abana babo, abavandimwe, inshuti, ntibabashyingura mu cyubahiro, bajugunywa nk’imbwa barayoboye u Rwanda muri Repubulika ya mbere. 

Itonde nawe se nyine… Habyarimana aba atangiriye kuri zero izingiyemo amaraso gusa ntiyabimenya, ayikimbagira hejuru ataziko izamusama ikamušamana na bene wabo. Biba bibaye ibitambo nyabyo, aba yisasiye, anisegura amaraso y’abanyenduga, kugirango ibyo bitambo bimukomereze ubwami bwe bwari ku gipimo. Habyarimana yasimbuye ibintu bibi cyane no kurushaho, bituma nawe akora anakoreshwa bibi no kurushaho, bimukururira nawe gupfa nabi no kurushaho, yarahiye. Ntarahambwa na n’ubu cyangwa yarahambwe sinabimenya! Rwanda weee! Ibi ni ibiki koko? Mwagiye mubitekerezaho? Ubwo tugize abaperezida b’abagwagasi babiri, bapfanye agahiri n’agahinda. Ariko n’abami ba hafi nabo nuko : Musinga yaguye ku gasi. Na se Rwabugili agwa ku gasi. Rudahigwa