rero. Nanjye ntabwo nashakaga kubyandika. Nanjye nabyumvise ntinze kuko nabanzaga kuburana mfite za «KUKI» nyinshi. Doreko iyo umuntu atumva ibintu aho kugirango yitonde abanze abaze anatekereze neza ahita akoresha we ibyo yumva, bityo agatandukana no kumenya.
Umva neza : imyaka 5 Bizimungu yamaze ku butegetsi yaje kuyishyurira na none muri gereza nkuru ya Kigali 1930. Aha ngaha birasaba kumenya uko bigenda iyo umuntu asimbuye undi mu buryo nka buriya, hamaze kuba ibimeze nka biriya, kenshi bikunze gukoreshwa mu izima rya kamere yo kwiyemera, umuntu ngo akumva ibye aribyo kuri. Kudashaka kumenya, kumvako ibyawe aribyo bizima n’aho Imana yavuga ite, nayo ugashaka kuyirusha.
Mwitonde, jye ibyo mvuga nabyize mu ishuri ry’Imana, ibyo nize bisanzwe sibyo nkora, kuko Imana ikunda gucurika ibintu, yo ikurikirana impano yagushyizemo, ni yo ibipanga ntimukajye murenganya abantu. Nta n’ubundi bushakashatsi bumeze nk’ubwanyu nakoze, ni Yesu wantumye, maze Umwuka Wera agasobanura. Ni hatari! Maze nkakubwira ukabyumva, ukabyemera, ukabikora, cyangwa se ukabireka kuko ni uburenganzira bwawe. Natumwe kuvuga no kuburira abantu, sinigeze ntumwa kubemeza kuko sindi Umwuka Wera. (Yohana 16:8). Kuri Yesu mfite PHD mu byo nahamagariwe gukora, n’ipeti rikuru, kuko hari intambara nyinshi narwanye nkomerekera no ku rugamba, maze mfite n’inkovu maze nawe uti iki. Wowe ntugire icyo ubivugaho kuko ntubizi. Ndi officier mukuru mu ngabo z’Uwiteka zirwanira mu isi, kandi Uwiteka mu Mazina ye hariho aho yitwa JEHOVAH SABAOTH bivuga ngo ni UWITEKA NYIRINGABO. Niwe Mugaba mukuru w’ingabo ze. Kandil mfite n’intwaro z’intambara nkura mu Abefeso 6:12-18. Ngaho re, wabona n’ibi nabyo tubipfuye.
Kuko mfite ipeti rye rikuru mugatangira no kumbaza promotion ari iya kangahe? Mukanavugako hari ababiri inyuma ari nabo bampa ibikoresho. Rero ntiwiteranye utazabigwamo. Uko Bizimungu yavuyeho bigaragazako yashyizweho n’ubumwe bubanziriza ubwiyunge koko. Kuvuga ko yahunze, agasanga FPR bagakorana : barakoranye nyine baranakundanye babeshyana akanya gato kubera impamvu z’imibabaro n’inyungu za bamwe, bahuza n’ibitekerezo ndetse baranatahana, n’ibindi uzi jye ntazi byabahuzaga bikabakundanisha ubishyireho, ntugire icyo usiga. Ndibuka ukuntu namwishyizemo avugira kuri RFI ku wa 2/10/90. Avuga ngo ntibashobora kwihanganira «un régime pourri, un régime familial». Radiyo nari ngiye kuyimena. Ariko nyuma aho abereye Perezida numva basi ubwo ari umuhutu ntacyo.
Ariko nari ntaramenya ibyo aribyo, ntazi uruzaba. Ndabyemeye byose kuko nibyo, ndetse hari n’abandi bahutu bafatanije nabo ariko Imana yari yarangije guca akarongo ku ngoma mputu. Biriya
