434

kwegurira ibigo bya Leta abikorera ku giti cyabo. Ubu numviseko noneho bagurishije Electrogaz, ndetse ngo bayihinduye, ngo isigaye yitwa EWSA (Energy, Water and Sanitation Authority). Birabe ibyuya rero. Hari n’abampunga kugirango ntasubira mu byo nababwiye byamaze kuba. Niba nta gikozwe mutegereze n’ibindi nabyo biraje. 

Erega ndi umuhanuzi! Reka mvuge nka wa muhanuzi Amosi wahanuye benda kumwica bavuga amagambo, ageze aho arababwira ati ariko murampora iki? Nari umushumba ndagira inka, maze Uwiteka aransanga arambwira ngo ni mpanurire Isirayeli, arambwira ngo tangira guhanurira ubwoko bwanjye Isirayeli, murampora iki koko ko atari jye wabiteye. Jye se hari ibyo nasabye? Ntiyambwiye ngo anshyiriyeho kuba umuhanuzikazi uhanurira amahanga? Nakwanga nte? Mwamubajije impamvu nanjye nkamenyeraho icyatumye angenza atya? 

Reba uwo wasimbuye ku ntebe ibyo yakoraga ni uteza (kweza) iyo ntebe nawe uzakora nk’ibye, cyangwa umurushe. Nkubwire ngeze hehe? Byakunda ko izi ntebe z’abategetsi b’u Rwanda zezwa, ba nyirazo bakabanza kwera. Ariko ntabwo nabikora jyenyine kandi uruhare rwanjye ahanini ni ukuvuga. Kandi baranavuze ngo nta cyiza cyava ku muhutu. 

Byarambabaje mpita mbwira Imana ngo ikore ibyo ishaka. Kuko ntayandi mikoro Imana yampaye wenda nabyo bizagerwaho. Inshyire ku rwego rwo kumvirwa, impe n’amavuta agendana narwo. Ba Nyakubahwa ku mpande zombi abo mu Mwuka n’abo mu mubiri ni baramuka babyemeye bazambwira mbibayoboremo. Nta muntu n’umwe wanyobora muri iki gikorwa, kirazira. Ariko ngo umenya bakwemera bagapfa aho kugirango mbibayoboremo. Noneho jye nemereko babikora bakabinyoboramo? Kuko ngo nta bantu benshi bandi inyuma. 

Ubu nkosora bwa nyuma ndi mu kababaro gakomeye gatewe n’abantu bishyizeho ngo biyemeje gukiza igihugu, mbabwira ibyo gukorwa, barabanza bankura muri gahunda, ngo abe aribo babikora neza. Babizanamo n’abanyamadini benshi ngo babone uko beza FPR igipinga kidahari. Byarabanje birambabaza, ndetse mbyibazaho cyane ngahora mpangayitse numva bazabyica. 

Koko rero ubu nkosora barabikoze barabyica cyane. Bakoze ibirori, baranagaragara ariko ntacyo byabwiye Imana, ahubwo bishobora kuba byararushijeho kuyirakaza. Mu by’ukuri nashimye Imana ukuntu babinyirukanyemo. Kuko iyo mbibamo Imana iba yarangayanye nabo. Kugirango bigende neza ahari, cyeretse rero hari itegeko riturutse kwa afandi mukuru nyir’izina akabibategeka kuko baramutinya cyane, bapfa kubikora ariko ntacyo byamara bitabaturutse ku mutima. Cyangwa se bagatinya MINALOC kuko banze yabima ibyangombwa; cyangwa se chef wa polisi bahita