Igihe cy’abami na bwo hari gahunda yari yarashyizwe ho. Abiru ni bo batoranyaga umwami. Igihe cyabo, habaga mo amanyanga ateye ubwoba, abantu bakahagwa. Ngo habagaho n’abavukanye imbuto. Ibinyoma gusa! Birirwaga bakararana n’imandwa bazibaza ubusa, bakarogana mu bwenge bwa gipfura, bakangana bagahishanya kubera ikinyabupfura, bagakora ubugome mu kinyabupfura, maze bigeze kuri Kigeri wa 5 Imana irabihaga, irabyubika.
Kayibanda yafashijwe na Perraudin, na Kiliziya Gatulika kugeza n’ubu yitwa igihangange, kugeza igihe Yesu azagarukira bakabonana. Kubera ubutunzi n’imbaraga byayo, yashyiriye Kayibanda ubutegetsi ku isahane ahita arya atarushye ibyo yari kuzaryora.
Habyarimana yari Minisitiri w’ingabo igihe cye, ari hamwe na bene wabo b’abakiga na bo bashakaga kumva uko ubutegetsi bw’u Rwanda bumera. Maze bikoza kwa Kayibanda ngo mu nama y’umutekano, dore ko iteka hagomba kuba inama z’imitekano, hariya hitwa Jari Club, ubu ni ko hitwa sinzi uko hazitwa ubutaha kuko hahora hahindura izina buri uko Perezida ahindutse. Icyo gihe hitwaga HOTEL DU 5 JUILLET, hari kwa Kayibanda mu rugo, na ho hari abazimu baho bihariye. Ni ho twajyaga tunywera inzoga twidagadura ntawe uduhagaze hejuru, dufite umurengwe wapakira isi ntihaguruke, tutazi uruzaba.
Ku wa 5 Nyakanga, icyo gihe mu gicuku ni ho biyamiriye ngo U Rwanda rwari ruguye mu rwobo rurerure noneho ngo Habyarimana na Komite y’ubumwe n’amahoro «Comite pour la Paix et l’Unité Nationale» barukura mo. Baba biganzuye Abanyenduga batyo ariko ingaruka ziba mbi cyane.
Nta cyagoye Habyarimana uretse ahari gutera intambwe akagera kuri Etat Major harya imbere. Maze undi ntavuze akajya kuri Radio gutanga itangazo mu ndimi ebyiri yavugaga neza. Maze Habyarimana nawe ati «Twanze amatiku n’inzangano n’ubwikanyize bw’akarere kamwe, kihaye gukandamiza ab’ahandi nk’aho nta gaciro bagira, n’ibindi…» ngaho reba disikuru yo ku wa 5/7/1973. Niba ntabyo ufite ntuyinsabe dore ko mutagira isoni.
N’uko hatangira igikorwa cy’ubugome ndengakamere cyo kwica abanyenduga urubozo, abanyenduga bize, abanyagitarama cyane cyane. Ibi byo Habyarimana yari abizi rwose bari batari bamurusha imbaraga. Niba hari abakomoka kuri Lizinde na Biseruka, ba Cyarahane na ba Butsitsi, Sembagare, ba Sukiranya, n’abandi bagiye bayobora amagereza cyane cyane iya Gisenyi na Gehinomu yo mu Ruhengeri, bagire vuba bigirire neza kuko ntibazabiva mo. Bihane ibyaha ba se bakoreye abanyenduga. Abo ni bo mvuze ariko hari n’abana b’abandi cyangwa abagore babo, cyangwa abuzukuru, cyeretse nkoze urutonde kandi si cyo kigendererwa. Impamvu ya ba Lizinde na Biseruka n’uko batakoze itsembabwoko kuko bari
