barasanze FPR, kandi ntabwo bibahindura abere. Abandi bari barapfuye. Aha ngaha ndavuga Rizinde na Biseruka, ibyo ntabwo bikuraho dossier y’abanya Gitarama imbere yabo ntabwo bibahindura abere.
Bivugako inzigo hagati y’abakiga n’abanyenduga, nayo ifite ibiro kandi igomba kwihanwa nayo ikava mu nzira. Bongeye guhuzwa n’ibyiswe bya hutu power (ubwoko). Bahujwe n’imizimu ya hutu, n’imyuka ya politiki-hutu, ariko inzigo iracyahari, ntaho yagiye… Rizinde we yarapfuye agwa ku gasi ka Kenya. Ubu nandika harabwirwa abo mu muryango we basigaye nibatihana bazaba bararora. Erega niko abantu baburirwa bakabihindura amatiku na politiki, kandi aribyo byabarengera, kugirango umuryango utazazima burundu kubera amaraso y’abanyagitarama n’abandi banyenduga. Biseruka we aracyariho ubu nandika ibi. Ashatse yatangira, cyangwa yarihannye asaba imbabazi imiryango y’abanyagitarama sinabimenya. Ariko bigomba kumenywa n’abari babizi bose kuko ibyaha byakozwe ku mugaragaro, cyeretse nawe avuzeko ntabyo aziko abanyagitarama bapfuye bose bazize indwara yitwa beriberi. Binyibutsa Compaoré amaze kwica Thomas Sankara maze muganga yandika attestation de décès ngo Sankara yazize urupfu rusanzwe «mort naturelle». Politiki y’isi iragatsindwa n’Imana. Numvise mbabaye na n’ubu umenya ntaramubabarira, ariko ndabishaka.
Iyo mvuze gutya mba numva mbabara kuko nabo mbakunda, n’ubu kandi nkibakunda. Numva babaho neza, ntibazazime burundu. Ariko kubera igikomere abakiga bari bafite cyo gusuzugurwa ngo n’abanyenduga, doreko ngo iby’i Rwanda byose byanga agasuzuguro, nabo bumvise babiganzura, ndetse nabi. Ntabwo ari kuriya umunyabwenge yiganzura uwo yita umwanzi, kuko kwica uwo wikanga cyangwa wanga, cyangwa utinya, ni wowe uba ugaragaje ubwoba bw’ububwa (lâcheté), ubwoba no kutiyizera, kuko ubundi uramutse uri umugabo nyamugabo wamureka akabaho ukamwereka ubugabo bwawe, bose babireba, nawe akabireba. Nanone se ko uba umwishe ntazarebe gukomera kwawe, aho siwowe uba uri mu makosa? Biba bimaze iki? Bwoba we!
Ba bwoba ni benshi. Ariko babiganzura nabi bakibagirwa ko byanze bikunze nabo bazapfa. Maze bagatangira kurara mu mamodoka cyangwa hanze cyangwa mu ndaki. Kuko icyo ubiba wanze ukunze uzagisarura, kandi kugeza ubu, mu bushakashatsi ntawe uratsinda urupfu, uretse umwe gusa ariwe Umwami wanjye Yesu Kristo, niwe wapfuye aranazuka. Hari ikintu nita igikorwa «cy’ububwa» : ni iyo hari umuntu uwo ariwe wese ukangisha undi gupfa, cyangwa se kumwica akanamwica koko. Nta n’ubwo yakwitwa imbwa kuko imbwa yo iranamoka ikarinda urugo, ikunze no kudahemukira shebuja. Nta n’ubwo yica izindi mbwa zene wazo ngo kuko izikanga. N’iyo hari iyo birakaranije zirarwana bikarangira.
