440

igifaransa, kandi bagombaga gukorana n’abumva igifaransa muri ako gahe. Nyuma baje kunaniranwa bamuhinduye «gasiya». 

Aho kugera mu Rwanda, i KANANI y’amaraso, ngo bapfukame bashime Imana hatangire na gahunda yo kwiyeza no kweza igihugu maze bazarye banywe nyuma bataririye hejuru y’amaraso, bahitiye mu «Ntsinzi» maze bakora (Gutegeka kwa Kabiri 8:11-20 na 6:10-16) bati «Intsinzi bana b’u Rwanda Intsinzi». Babaza n’inzuzi, n’ingimbu, n’abapfumu. Ariko mwabaye mute?… (Gutegeka kwa Kabiri 10:16-22), bahitira mu gusahura n’ibindi namwe muzi, kwihorera, gusambana bikabije abagabo basiga abagore babo Uganda baza bavugako bakiri ingaragu, bibagirwa vuba weee! Bagirango bameze nk’ayandi mahanga. Barabisiribanga, barabicurika, bakomereza aho ibyo basanze byari bigeze, aho babisanze na n’ubu bakihakomereza. 

N’abasengaga icyo gihe ngo batahe nabo baguye mu ntsinzi, n’abavugaga ubutumwa icyo gihe nabo bigira mu ntsinzi, abahanuzi baragwa bagushwa n’intsinzi. Imana birayishobera yenda kwicuza impamvu yemeyeko bataha ariko iba iretse ngo irebe kuko buri gihe ntihutiraho. Iti sinejejwe n’ibyo munyituye, nabo bati vuga uvuye aho natwe turihagije twararurwanye kandi turarutsinze. Bati erega twararutashye! Hari n’abavuze ko Imana bayirasiye mu myumbati iyo za Matimba. Abantu bashirika ubwoba. Kandi ibikenya birengwa vuba. Ngo Yo ntizi kurwana kandi yitwa «Uwiteka Nyiringabo». Ayo yari amagambo y’agasomborotso ariko irabihanganira kuko icyo gihe batari bazi icyo bakora, maze igihe cy’ubwo bujiji irakirengagiza, bitewe ahanini n’ibyaha by’abo bari basimbuye. 

Haboneka bamwe bahishuriwe bati nyamuneka dore Interahamwe na Ex-FAR baritegura gutera ubu se Mana twabyihanganira dute? Batangije amasengesho basi n’ubwo bari babogamye. Imana iti sawa ntabwo batera kuko ntibararangiza ibihano byabo, ntibaranaganya kwishyura ibyaha byabo no gukiranirwa kwa ba se na ba sekuruza babo, ahubwo na none ndababagabiza bakubitwe cyane (Amos 7:1-9). 

Maze FPR isenya amakambi y’impunzi, abahutu batangira inzira yabo ya kabiri y’umusaraba. Iya mbere ni ukuva mu Rwanda bajya Kongo-Zayire, iya kabiri ni ukuva mu makambi bashoka amashyamba, bananirwa kugenda kuko benshi ntibabimenyereye bagenda bapfa gusa, cyane cyane abagore n’abana. Abandi RPA irabarimarima maze ibarunda ibirundo. Iyo mbyibutse ngira agahinda kabo, ariko nkarushaho gushima Imana ko ntahunze kuko byonyine kumva inkuru zabyo ugirango urarota kandi nabwo inzozi mbi cyane. Ubu nanjye mba nararorongotanye cyangwa ntakiriho. Iyo nza guhunga ubu mba ndi umuyobozi ushinzwe gushaka abayoboke mu buyobozi bwa «FDRL». Cyangwa mba narashinze ibindi. Ntibarekera aho kugirango basohoze byose nta kiburaho, maze barongera