446

da! Hariho igihe bimurenga akababwira. Ariko ntaho yabona ahungira imikorere iramugonga agakorana nayo, kandi imyinshi nawe ayirimo. Njya numva akangaraho, ajya yanga n’agasuzuguro n’ibikangisho by’imfashanyo zabo, ariko akabirengaho akazifata. Uzarebe nko mu masengesho, iyo abategetsi bateranye bene bya bindi babanza ngo guhamagara abanyamadini ngo basenge. Kuberako ngo haba hateraniye amadini menshi kandi atemera bimwe, kandi Leta yiyita iy’ubumwe akaba ari umubyeyi utajogora abana; ngo ntirobanura ku butoni. Muri ayo madini haba harimo abatemera Yesu Kristo ko ari Umwana w’Imana, kandi ko yapfuye akazuka n’ibindi. 

Maze usenga akandakaza (ntavuga ngo akantera umujinya mukavugako ntakijijwe) ati «mana» wumve utuyobore, «mana» kandi «mana» waraturinze «mana», nanone ukomeze kuturinda «mana» kandi «mana», none mana uturindire n’igihugu mu izina ryawe «mana» Amen! Ndabaza iriya mana iyo ariyo. Kuko igihe cyose udasenze Imana mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haba hari iyindi mana wasengaga. Imana Rurema niyo yonyine isengwa mu izina ry’Umwana wayo Yesu. Iyo nanjye niyo nemera ariko kwanga gukomeretsa abari aho bifitiye «utumana» twabo ngo biba ari ukwica protocole. 

Imana yanjye ishobora byose, no kubyara birimo. Ngo hariho n’abasenga igitunguru, n’inyana, n’ibimasa, n’ibiti n’amabuye n’amashusho y’amoko yose n’ukwezi n’inyenyeri, n’izuba. Itandukaniro ry’Imana yanjye n’izabo ni uko iyanjye ari Data wa twese Uhoraho waremye ijuru n’isi, se wa Yesu Kristo, Umwami n’Umucunguzi wanjye. Uyu rero baba bemereye gusenga aramutse asenze mu izina rya Yesu, wareba ukuntu abari aho bazunguza imitwe nk’igihe bamuzamukanaga bajya kumubamba. Ngo hari n’abamuzungurizaga imitwe. Bagatangira kubaza niba n’Inteko yarahindutse iy’abarokore cyangwa niba n’Inama ya Leta ari iy’abarokore. Bakurikirana uwatumiye uwo musazi n’ibindi. Kuko njye ndamutse nsenze nasenga mu Izina rya Yesu, byanze bikunze, byadurumbana kubera kutubahiriza protocole n’ikinyabupfura. Ndabizi! Turabizi kuko byanditswe kuriwe ko azaba ikimenyetso kigirwa impaka (Luka 2:34). Bamwe bazagwa abandi babyuke. Natandukiriye ariko byari ngombwa nabyo mubimenye. Njye nibantumira gusenga bamenyeko n’iyo bambwira ibyo kuvuga gute sinabakundira. Nabyemerera aho maze natangira nkavuga mu izina rya Yesu. 

Twari kuri dosiye y’abazungu. Mfite agahinda n’umujinya mwinshi kubera ibikangisho byabo ngo barahagarika imfashanyo zo kavaho, zo gatsindwa n’Imana yaremye uwiyita Umunyarwanda. 

Nyakwigendera Thomas Sankara yaziranaga nabo, nuko nawe baramupangira, baramutambikana. Uriya mugabo yavugiye muri Loni