ijambo rikomeye. Reka mbabwire ibijyanye n’imfashanyo. Amaze kubacyurira iby’ubugome, ubwibone n’ubusambo byabo ati «Yemwe mwa banyampuhwe mwe»: «Nous voulons une aide qui va nous aider à nous passer de l’aide». Ku batumva igifaransa, yagize ati «Turashaka imfashanyo izadufasha kutongera gufashwa». Sinzi uko bene madamu bahise bamera.
Icyo umuzungu ashaka ku biyita Abanyarwanda ni uko amoko ahora ahanganye gusa ngo bibonere akazi. Birumvikana ntabwo bakunda uvuga ibituma akazi karangira ntibakomeze n’ubugome bwabo. Ubu se biriya bya Gacaca, iby’Ikusanyamakuru, inkiko, ko abahutu bose bahahamutse, bose bafite ubwoba, kandi muri ubwo bwoba bakongera bagahitana na none byinshi, bakongera bagatema abasigaye, si Rusange ibazunguza? Buri gihe ntibakomeza kwica abacitse ku icumu?
N’ubu nandika hahise itangazo rya Ibuka ko hari abacikacumu bishwe. Abavugira ku ma radiyo se bose barishe? Ni Rusange ibabyinisha, abana b’abajenosideri ba se bafunze cyangwa bafunguwe n’itangazo, cyangwa ba se bari hanze ko baba benda kunyica ngo mvuge mvuye aho; ko batinya Gacaca barishe? Si «rusange» ibamerera nabi. Ariko iryo zima ni iry’iki? Ku rundi ruhande rw’abahutu umenya batajya bavuga abapfuye. Ko uwo uzaheka utamwisha urume, mwaje tukihana tukabaho.
Hari ibigaragazako u Rwanda rufite ibibazo mbona bititabwaho kuko iyo tuvuga umuvumo bamwe bumva bitabareba, ariko hari n’abandi bumva ibyo aribyo; abo ni na bakeya kandi ni abanyabwoba bwinshi, bakunda guhuza n’ibiriho.
TWIRINDE UMUVUMO, DUHITEMO UMUGISHA isalis tadalafil 20 mg posologie prix maroc
Aba bose ibyabo, ibyo baruhiye babiriye icyuya bifitwe n’abandi. Byitwa kuruhira «Nyanti», kuruhira ubusa, nta mumaro bigirira ababakomotseho, byatejwe cyamunara, cyangwa se ni umutungo wa Leta, cyangwa ni indishyi. Kandi ntabwo bireba ababaye abategetsi gusa kuko umuvumo ntutoranya biterwa n’uko mwagiye mukorana amasezerano, iyo ari umuryango, igihugu, ubwoko n’ibindi. Ibyacu biri hehe? Amazu yanjye ari hehe? Amasambu yanjye ari hehe? Inka zanjye zari muri Gishwati ziri hehe? Ab’ubu bumvireho kandi barebereho, kuko ntaho bazabicikira. Birinde kurundanya ibyo batazarya n’abana babo ntibabirye kuko byuzuyemo amarira menshi y’abo bahemukiye, bishe cyangwa bambuye. Twitondere imivumo iri mu Gutegeka kwa Kabiri 28:15-68.
Nk’uko umuvumo ari karande iyo udakuweho, ni nako umugisha ari karande iyo urinzwe neza. Biriya twabonye ku mivumo nawe ubisimbuze ibyiza niwo mugisha. Mu Rwanda bifitwe na bake. Reka turebe Abaheburayo, ba Aburahamu na Isaka, na Yakobo. Imana iyo
