itanze umugisha ikunze kuvuga ngo n’abazagukomokaho bose uko ibihe bisimburana iteka (Gutegeka kwa Kabiri 28:1-14).
Ngarutse ku mivumo, hari igihe numvaga amatangazo kuri radiyo bavuga abo ibyabo bigomba gutezwa icyamunara, nabyumva nkibuka ukuntu byabaruhije, none akaba nta mwana ubibonyeho, cyangwa umwuzukuru bizagirira umumaro. Ndushaho gushengurwa n’agahinda mu mutima cyane ko byakorwaga ndora ibyinshi nabikozeho, mba mvuga ibyo nzi. Navuga nti abahutu mwaje tukihana ko imbabazi z’Imana zigihari, bati turera de, tuzemera dukomeze dupfe nabi aho kwihana.
Iyo ntekereje abagore babo, abana babo, numva impuhwe nyinshi, n’urukundo n’imbabazi nyinshi. Ntibaba mu Rwanda kandi ari iwabo. Bifuza kureba ayo majyambere birirwa baririmba, nabyo bifite impamvu. Nabo barishyura uko abatutsi byagenze bihwanye no muri 1959, abandi baguye ku gasi, bata agaciro, ndetse hari n’abishwe n’inzara. Abandi barabebera, abandi bapfuye bahagaze baratinyako bashyirwa ku rutonde rw’icyiciro cya mbere cy’abateguye itsembabwoko. Baragitinya cyane, bagacunga ikiciro cya kabiri, bagatangira gukuramo no kugabanya no kongeraho ibihano nsimburagifungo. Bagasanga bunguka cyane, bakeya bagatangira kuvugisha ukuri abandi bakabeshya ngo bagabanirizwe ibihano. Kuko nanjye uvuga ibi n’ubwo ntahunze nyuma y’indege, cyangwa ngo mfungwe, ariko aka kazi Yesu yandoshyemo ntikoroshye, nta munyenga urimo. Bivuga ngo Imana ifite uko ipangira buri wese, kandi ntiyari kundeka, kuko yantoranije ntaraba urusoro mu nda ya mama, kuko mfite na karande zabyo. Yagombaga kunkoresha rero, nanze nkunze.
Abatutsi bahunze 1959, 1961, 1963, 1973, 1990; none impunzi za nyuma ya 1994 zose zigomba gutaha. Nta mpunzi Imana ishaka hanze, cyeretse ititwa impunzi ifite ibindi yibereyemo. Ndabinginga ngo batahe nibyo bikwiriye kugirango twese gahutu-gatwa-gatutsi tuzanywere ku gikombe cy’umujinya w’Imana nitwanga kwihana no kubabarirana (Abaroma 11:32). Ibi ni ukuri kuzuye guturuka k’Uwiteka Imana, ntabwo wabihindura. Cyeretse ab’Imana izemerako icyo gihe bazaba bari hanze kubera impamvu z’akazi, nkanjye n’abandi… Nkanjye ngomba kuba ndi hanze kuko ngomba kuburira abiyita Abanyarwanda bwa mbere na nyuma. Kuko ababa hanze y’u Rwanda ntabwo bari bumva neza «Ijwi ry’imbuzi». Imana yashimyeko mbanza mu Rwanda, mu Burundi na Kongo. Ariko abari mu Rwanda barumvise cyeretse abadashaka kubikurikiza. Hari abagomba gutaha mu ijuru kandi ni benshi. Kuko hari abagomba kubigendamo. Hari abazasigara babarirwa ku ntoki abo nibo bitwa abazabara inkuru. Ni byiza ko bataha rero. Niba nta sezerano ryo kurindirwa mu Rwanda ufite, kandi ukaba utabwirwa kujya hanze yarwo, iyeze rwose. Bidakuyeho impamvu zihariye ari byo nita «Réserve y’Imana».
