Nongeye gusaba iminsi itatu ninginga cyane ku bw’igihugu cyose nk’uko Nineve byagenze bakarokoka bose. Kandi iyi minsi nayisabye Perezida wa Repubulika muri ya baruwa yo ku wa 09/02/2003. Kandi mbere yayo ndasaba mu izina rya Yesu, ndahamagarira amadini yiyita Itorero yose ya gikirisito ari mu Rwanda, abayobozi bayo bashyireho, batangize iminsi 40 yo kuririra iki gihugu babyumvikaneho tuzayitangirire rimwe tuyirangirize rimwe, intego ari zimwe ntacyindi kivanzemo, ari ugusengera igihugu gusa.
Ntihazagire abazazana ibyifuzo bisaba abagabo, n’abagore, n’akazi, n’ubupasitori. Ni igihugu gusa. Nyuma nibwo tuzinjira muri iriya minsi itatu, igihugu cyose n’abayobozi n’iyonka, nta kandi kazi gakorwa kuko n’ubundi igihugu atari kizima kirimo imidugarararo, ntaho bakorera. Ndahamagarira abakozi b’Imana bataye inshingano zabo bakigira mu bindi bikorwa by’amajyambere kugaruka ku kazi, basubire mu bigo byabo. Nibagaruke ku rugerero kuko ni ibihe bidasanzwe, bagaruke ku kazi vuba maze bakore neza 2 Ingoma 7:14, ureke biriya bahora batubeshya by’ibirori. Kuko «byakumarira iki gutunga iby’isi byose ariko ukazabura ubugingo buhoraho»? Cyangwa se ukazitwa ikigwari ukabura mu ntwarane. Kuberako wabaye nk’abandi. Kuberako wikunze ukanga abazagukomokaho, ukanga igihugu na bene wanyu, ukanga gukorera Umwana w’Imana wagupfiriye akaguha agakiza n’ubugingo buhoraho, ukanga ubugingo buhoraho. Wazitwa igisambo kuko mbuze irindi zina.
Muze duhuze nk’umuntu umwe dukize igihugu cyacu nk’umuntu umwe (EZEKIYELI 22:30), nk’Itorero kuko kugeza ubu habuze guhuza. Duhurize kubyo tuziranyeho bya Yesu n’agakiza ke nibyo adusaba kugirango atugirire neza. Urebye uko Intumwa zari zimeze, zashyiraga hamwe ibyo murabizi. Bakoreshejwe ibikomeye kandi icyo gihe nta jenoside yari yarabaye iwabo, nkanswe noneho twebwe ntidukwiriye kugira ubumwe no kurushaho? Ngaho mureke twubakire ku «Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi» (Abefeso 2:20), kuko ubu ntarwo twari twajyaho. Twaruvuyeho cyera, kuko natwe ubu twinjiriye mu byayobye, abatubanjirije nabo binjiriyemo. Uhereye igihe bavuye ku rufatiro rw’intumwa hagatangira idini.
Mureke dukore nk’izo ntumwa zatubanjirije, Imana idukirize igihugu. Njya nibaza niba Pawulo yari kuba ari Umunyarwanda, akaba yaratuye nka za Kimironko muri iki gihe cya ICT, akaba ari kumwe na ba Petero na ba Yohana, mbese iriya team bakaba ari Abanyarwanda. Nibaza niba bari kuvugako hari amahoro bikanyobera, nibaza niba bari kwiyubakira amazina mu bigaragara, nibaza niba bari kujyana n’iterambere bakikingiriza umwami wabo. Bemerera abantu kubacuruza babafata ubwonko, bakabicara imbere bazanye amaturo n’ibya cumi. Sinzi niba bari kubyemera rwose. Nguhaye igitekerezo nawe tekereza ariko. Niba wowe utararuha amacakubiri, inzangano z’amoko, n’intambara byaduteje n’ibibazo byasize bigikomeza kwiyongera : gupfa, gupfusha, guhunga,
