458

Waba ubizi waba utabizi, warabikoze utarabikoze, ntaho wabihungira, abahutu barapfuye benshi bisobanurako n’ubundi bari benshi. Abahutu Imana irabasaba kwihana ku mugaragaro icyaha cy’itsembabwoko, kuko ni RUSANGE kuri buri muhutu wese. 

Babanze bakizwe bakore Abaroma 10:9-10. Kandi basabe kuzakomeza agakiza. Abatutsi Imana irabasaba kubabarira, no kwihana ibyaha byo kwihorera n’ibindi binyuranye bya ba sekuruza bohejwe ngo bacumure, bakore nabo Abaroma 10:9-10 nabo basabe kuzakomeza agakiza. 

Umva neza ko nta tsembabwoko Imana ibara ku batutsi, ibabaraho ibyaha byo kwihorera n’ibyo mu ntambara n’ubwo bishe abahutu benshi, kandi koko bishe benshi barabizi. Impamvu nta tsembabwoko Imana ibara ku batutsi ngiye kuyikubwira. Ndabiziko niba uri umuhutu kubera igikomere, ubu watangiye kuvuga kuberako wabuze abawe. Ubutegetsi bwabo bwaba ubw’igihe cya cyami na gikolonize n’iki gihe, nta na rimwe bigeze bategura kumaraho abahutu; aha nta mpaka nshaka, nta manza z’urudaca nkeneye, ubyange cyangwa ubyemere, ntabwo ari ikiganiro mpaka, nanjye nakoze ubushakashatsi. Iyo mvuze ibi bahita bavugako mu nkambi no mu mashyamba ya Kongo na Gisenyi na Ruhengeri na Byumba na za Kibungo na Gikomero na Gikoro, n’ahandi henshi bapfuye, kandi nibyo. Nanjye ngahita mbabaza uko byari kugenda. Mbese bari kubihorera bivanze n’abacengezi kugirango mubite abana beza? Bari gusanga abahutu bamaze bene wabo maze bakabihorera? 

Mbese ko mwateguraga intambara mu makambi bari kubihorera kugirango muzavuge ko bera de? Ko kirya abandi bajya kukirya cyo kikishaririza? Iyo ngeze aho ngira umujinya mwinshi nkirindako izuba rirenga gusa. Noneho nkibariza bene wacu ikibazo gikunze kubananira gusubiza nti: iyo aba aritwe twahunze 1959 tukaba ari twe twagarutse 1990 tugafata igihugu 1994, mbese haba hasigaye abatutsi bangahe? Ndabaza gusa (wibwire ukuri). Ariko iki kibazo nakibajije impunzi muri Kongo barandahira bati nta n’uwa kirazira uba yarasigaye. Twari gukubura tukanayora tukanajugunya, tukanatwika, tugasiribanga. Nabajije abajenosideri bati nta n’umwe twari gusiga; bati twabatsembye tutarahunze ntacyo badutwaye, maze iyo baza kuba baratwirukanye byari gucura iki? None iyo tuza kuba bo byari gusiga indi nkuru nyamukuru mu mateka y’isi n’ijuru. 

Abigirira impuhwe akenshi baba bijuse baziko ngo bagikomeye bataziko Imana yabacogoje. Ntibakomeze kudutera umwaku bahagire hirya nta n’ubwo bibabuza gupfa bahagaze, no guhora muri politiki zishaje. Nta n’ubwo bibabuza gutinya gacaca nta n’ubwo bibabuza kubura ijambo, kubebera n’ibindi bisa bityo. Koko ngo «amatwi arimo urupfu ntiyumva ihoni». Satani afite ikirego cy’igikangisho nicyo yadufatiyeho