463

naho wowe urakiranuka, byatumye udusandazaho umuvumo muri 1959 dutangira kuzerera isi nk’impunzi. 

«Mana yacu umuvumo wo mu mahanga turawuzi, ariko twageze aho tukwikubita imbere tugusaba gutaha (igice kimwe) nibwo abo wari warasigaje wongeye kutugarura mu gihugu utwihanangirizako tuzaguhesha icyubahiro, kandi ntidukore nk’ibyo bene wacu b’abahutu bakoze, n’ibyaha bya ba sogokuruza bacu bakoze. Nyamara siko byagenze, tumaze kugera mu Rwanda igihugu waduhaye, twakoze ibyangwa nawe turihorera, turasahura, turasambana, turagambana, n’ibindi wanga, ndetse ntitwigeze dushyira Izina ryawe hejuru. Maze abo muri twe bitirirwa Izina ryawe barayoba ntibasohoza inshingano zabo. Wakomeje kutwihanganira kugeza ubu. 

«None tubabarire udukureho ibihano byose wari watugeneye, kandi uduhe umutima wo kubabarira abahutu ku birebana n’itsemababwoko badukoreye kuko byateye imitima yacu kubanga urunuka. Mana umva kwinginga kwacu nk’abatutsi, maze utubabarire na bene Data b’abahutu batubabarire ibyaha byose twabakoreye cyera na n’ubu, maze utwumve uzaduhere umugisha hamwe muri iki gihugu waduhaye. 

«Urakoze Mana ko wumvise gusenga kwacu mu izina rya Yesu Kristo Umwana wawe Amen!» 

Ibi byose umaze kumva cyangwa gusoma, biramutse bikurikijwe u Rwanda rwahabwa amahoro arambye, nta maraso yongeye kumeneka, ariko nibidakurikizwa : Imana ntinegurizwa izuru, icyo ubiba nicyo usarura. (Abagalatia 6:7). Impongano y’amaraso ni amaraso (Kubara 35:33). 

Ariko nibitubahirizwa, ni ukuvuga abahutu nibadakora kwihana no kubabarira, abatutsi nibadakora kwihana no kubabarira, abakozi b’Imana nibatihana ko babyishe. Kweza intebe z’ubuyobozi, nihataba kweza igihugu muri rusange, abayobozi b’abahutu bakihana itsembabwoko, hanyuma twese hamwe tugakora 2 Ingoma 7:14, ku bw’igihugu hagakoreshwa Yona 3. Ibi Imana ishakako bikorwa nibidakorwa : U Rwanda Imana izarwihanira, Satani azaba igikoresho rukubitwe cyane birenze ibyo ushobora gutekereza, ibyanyuma birushe ibya mbere kuba bibi. Kuko hazaba hakozwe Abaroma 11:32. Ntabwo mvuze itsembabwoko kuko ntarizongera kubaho mu Rwanda. Ubyumve neza ntubivange. 

Inama nagira abayobozi b’amadini yiyita Itorero n’abategetsi b’ Igihugu nuko bategura iminsi itatu yo gucira bugufi Imana twihana kugirango tubabarirwe. Maze idini ryiyita Itorero rigategura ya minsi 40 ibanziriza iriya itatu, kuberako itatu izakorwa nta kazi, izemezwa