467

kubimenya. Ibyo bita amabanga biransetsa, nabo ubwabo ntibazi ibanga icyo aricyo. Icyampa agakizwa agaha Yesu igihugu maze agakomeza imbere na za mandats ze zose, yashaka akazaniyongeza n’ibindi. Ariko ibyo nsabye ntibishoboka igihe cyamurangiranye. Kandi nzi neza ko adashobora kubikora. Ntako ntagize maze Imana iranshwishuriza iti «Ntashobora kwihana». Ahubwo arakomeza gukora ibibi no kurushaho… Afite umwuka wa Farawo na Nebukadineza. Harimo n’uwa Herodi, n’uwa Pilato, n’uwa Hiteleri, n’uwa idi Amini Dada, n’uwa Robert Mugabe, n’uwa Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga, n’abandi bagerageje kubaho bumva aribo bigize. 

Hiteleri niba bamubeshyera simbizi. Ngo rimwe gutegeka isi byamwuzuye, umuhamagaro wa Satani umurembeje ngo yaravuze ati ubu igihe kirageze ngo Imana itegeke iwayo mu ijuru, nanjye ntegeke iwanjye mu isi. Nawe unyumvire. Nyuma gato Imana yamweretse ko yamwumvise, kandi ko no mu isi ihafite ijambo, maze ubwe yitwikira niba ari mu ngunguru yuzuye lisansi cyangwa mazutu. Nonese ko isi yari iye, yitwikiraga iki? Harimo ubugoryi bwinshi. Kagame hari ibyemezo bye nkunda, azi kwihagararaho no kwishongora bikabije, cyane biterwa n’ubwoba bwinshi, no kutiyizera, na «complexe d’infériorité». Kubera ibyo, buri gihe ashaka gukora ibyatuma agaragara kugirango ibyo bikorwa biba bimwitirirwa arebe ko byakorosa iriya complexe, ariko wapi! Ifite ibilo byinshi kuko yarayivukanye. Ntacyayibasha kuko iri muri kamere ye no mu mateka y’igihe gishyize cyera. Kandi imurusha imbaraga. Iyo haje nk’itangazo rivuye muri Perezidansi ya Repubulika rivuga ngo «Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko-nshinga, yirukanye Minisitiri runaka ku kazi», kenshi aba atari no mu gihugu. Nkunda ririya tegeko cyane. Ngo imwe mu mpamvu zituma akunda kuba Perezida ngo n’uko avuga agakora ibyo ashaka. Ntiwumva se? 

Uragirango se yicaje Yesu ku ntebe ya mbere ntiyahamaho? Ariko arabyanga, ahari yishyizemo ko amwemereye yamwambura ubutegetsi? Ntakamenye ko ahubwo yamufasha kubukomeza. Reka mbamare amatsiko : Nta n’umwe ufite ububasha bwo kugira icyo amutwara cyeretse Imana yonyine, niyo yemeye ko ajyaho ni nayo izemera ko avaho. Mwe kwirushya rero muhora mu tuntu, mwiteza ibibazo mutazakemura, kugeza ubu nandika hari ibindi agomba gutunganya bike cyane, hasigaye gato cyane, simbabwira igihe kandi ndakizi, asigaranye agahe gato cyane. Hari ibindi agomba kudogereza induru zikavuga, nanone abantu bakifata impungenge. Ababyeyi bakifuza kuba ingumba. Ni mubona bibaye abahunga muzahunge. Yesu ati «Mwa bagore b’i Yerusalemu, mwiririre nimurangiza muririre n’abana banyu mwa bagore b’i Yerusalemu mwe!…» «Jye mfite vision»…Sinzi niba barumvise ibyo yababwiye.