n’agatsiko k’abahutu, kagikorera abatutsi mu mateka y’u Rwanda cyane cyane muri 1994.
• Dufite isoni n’ikimwaro ku marorerwa abahutu bakoreye abatutsi : kubica urubozo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufomoza abagore batwite, kubacamo ibipande, kubahamba babona.
• Kubahigisha imbwa nk’abahiga inyamaswa, kubicira mu nsengero, ubundi zari izo guhungiramo.
• Kwica abasaza, abana, abarwayi mu bitaro, guhatira bamwe kwica bene wabo, kubatwika babona, kutabahamba, n’ubundi buryo bakoresheje bwa kinyamaswa mu kwica urubozo. Turishyiraho ibi bibi byose kandi twiyemeje no kwemera ingaruka zabyo nta mananiza.
• Turasaba bene wacu b’abahutu kutibagirwa ibyabaye.
• Turasaba Imana imbabazi na bene Data b’abatutsi ku bibi byose twabakoreye.
• Twiyemeje gukora ibyo dushoboye ngo tubasubize ubumuntu n’icyubahiro twabambuye.
• Twebwe abakirisito b’abatutsi duteraniye i Detmold, tunejejwe kandi turuhuwe n’imbabazi dusabwe na bene Data b’abahutu, natwe ku ruhande rwacu turasaba imbabazi Imana n’abahutu ku bwo kwihorera bene wacu bakoreye abahutu batari bafite kirengera «Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo».
• Turasaba kandi Imana imbabazi na bene Data b’abahutu ku bw’imyifatire y’agasuzuguro twabakoreye mu mateka y’u Rwanda, twitwaje kwishyira hejuru no gushyira ubwoko bwacu hejuru;
• Twebwe abakirisito b’abazungu turi i Detmold, twanejejwe n’ubutumire bwa bene Data b’Abanyarwanda, badutumiye gusengana, turihanako kuva aho umuzungu wa mbere yagereye mu Rwanda, twagize uruhare mu gutatanya Abanyarwanda, tubabajwe kandi no kwishyira hejuru kwacu n’ubwibone bwacu. Twateje amacakubiri, dushyira mu mitima y’Abanyarwanda ko bamwe ari babi abandi bakaba beza.
• Tubabajwe n’uko ibihugu byacu byatanze intwaro ku mpande zombi, kugirango bamarane.
• Tubabajwe no guceceka kwacu n’ukuntu twatereranye impunzi igihe cy’ubwigenge; Tubabajwe n’ukuntu twirengagije
