Abanyarwanda bagashira mu itsembabwoko ryo muri 1994. Tubababjwe n’uko tutitaye ku kibazo cy’impunzi nyuma ya jenoside.
• Tubabajwe no kutita ku mibabaro y’inshuti zacu z’Abanyarwanda.
• Ku bw’ibyo bibi byose, turasaba Imana imbabazi na bene Data b’Abanyarwanda tutigeze twubaha, none turashaka gufatanya na Yesu mu nzira y’ubwumvikane n’ubufatanye.
• Turahamagarira Abanyarwanda n’imiryango mpuzamahanga kumva ko imibabaro y’Abanyarwanda ibareba, turabingingira kubungabunga no korohera abo bose bashegeshwe n’ibyabaye, abapfakazi, imfubyi, imfungwa, impunzi za cyera n’iz’ubu, abadafite aho baba, na babandi bibagiranye aribo Batwa.
• Turifuzako buri wese mu Rwanda yubahwa agahabwa agaciro, tukabana nk’abavandimwe, nk’inshuti.
• Turashimira Imana Data waduhaye Umwuka Wera kugirango adukuremo imitima y’amabuye, akatubohora mu bwoba n’urwikekwe byadutandukanyaga, akaduhindura abavandimwe dusangiye inzira y’Umwana we wapfuye akazuka, kugirango atwunge n’Imana nawe.
«Byahinduwe mu kinyarwanda na Mariya E. Murebwayire».
Maze kubona ibi bintu nabanje gutangara kuko bwari ubwa mbere mbyumvana abandi batari jyewe, habanza abahutu kwemera itsembabwoko kandi byari bikiri bibisi muri 1996 impunzi zirimo gupfa muri Kongo. Nabibonye ntinze kuko byakozwe mu mpera za 1996 ariko jye mbibona muri 2001. Nahise njya gushaka umwe mu bari aho ndetse icyo gihe wihannye mu izina ry’abahutu ariwe Hitimana Nicolas, natangajwe n’ubutwari namubonanye n’imbaraga Imana yamuhaye mu kumukoresha icyo gihe n’ahandi, namenye ubuhamya bwe ndatangara. Ariko kandi iki gikorwa cyakurikiwe n’ibitutsi n’incyuro zikabije ntashobora kukubwira uko bingana ku mpande zose. Buri bwoko budashakako bavugako bwakoze nabi kubera ibikomere buri bwoko bwifitiye, byari bikiri na bibisi cyane. Simbitindaho ariko icyo nagirango mvuge n’uko uko ibihe bigenda, umwanzi arushaho gutesha agaciro ikintu nka kiriya ku buryò imbuto zacyo nyuma usanga byarahindutse guterana amagambo, harimo n’ibyuririzi byinshi, ugasanga bamwe barasubirwa kubera ibihe n’uburemere bw’itsembabwoko. Impamvu ndayikubwira : Ni ukubera IBYURIRIZI Abanyarwanda b’amoko yose bafite, noneho kuberako baba bari mu mubiri gusa buri wese akirwanaho arengera ubwoko bwe kandi Imana yo ishakako duca bugufi. Natangajwe n’ukuntu Imana yamukozeho hakabanza kwihana abahutu. Kiriya ni ikintu
