cy’ingenzi cyane kuko niko kuri. Ikintangaza cyane n’uko buri wese avugako undi ariwe wabyishe we ari umwere. Ni imyuka yo muri Edeni ya Adamu na Eva.
Rwose biriya nabyita uburwayi bwo mu Mwuka gusa ntakindi. Kuko abitana bamwana bose bararwaye, bakeneye umuti ariko ntibashaka kuwunywa ku neza bikundira inabi bivuga «gusumirwa n’amaboko y’Uwiteka». Kandi nta ntege bigirira. Ibindi wibaza : Kuki iyo bavuze Umunyarwanda twese twiyumvamo nta kibazo bitera, buri wese akumva arimo. Wavuga umuhutu cyangwa umututsi bakavugako ufite ingengabitekerezo ya jenoside, cyangwa ko ufite amacakubiri. Impamvu n’uko Ubunyarwanda nta kosa bufite, nta cyaha bwakoze, ntacyo bupfa n’abandi, ariko aya moko yo yaragaciye, afitanye inzigo nta kirayikuraho.
Amoko aramutse adafite ikibazo yavugwa mu bwisanzure, ntibihindukire icyaha uvuze ngo uyu n’iki cyangwa iki. Hari uwigeze kurega undi ngo yamwise umuhutu bari mu kabari. Erega uwo wamwise umuhutu maye baramufunze; kubera iki? Impamvu n’uko bikoreshwa nk’igitutsi kuko byakoreshejwe nabi, noneho bene byo bagashaka kubyiyambura, abandi nabo kubera ubwo busembwa bakabyitwaza mu gusesereza. Ni nka babandi nabo bashaka guhunga ubuhutu bagahimba ko bari bafite bene wabo muri Uganda, ko bari barahungiye Gahunge na Nshongerezi cyangwa Nyakivala, cyangwa ko bari za Luwelo, ko biganye na Kagame Ntare School, bamwe ngo bari imbere ye imyaka ibiri cyangwa inyuma ye umwaka umwe. Ibyo byose baba bahunga ubuhutu, cyangwa ngo n’ubwo baziko ndi umuhutu «uwo aba adafite aho yabihungira», ariko maman ni umututsikazi ubwo ngo hari aho bivangira kwa sekuru na nyirasenge.
Hari n’uwo nigeze kumva asobanura ibisekuru bye, ageze kuri nyirakuruza avugako yari umututsikazi wo mu muryango w’ibwami. Byabanje kujya bindakaza bigeze aho biransetsa. Iyo babaye hanze bwo rwose bahita bavuga akongereza gake ubwo bakaba barangije kuba abatutsi. Ukagirango nta muhutu uvuga icyongereza, ibyo bikamworohereza, akaba ahushye ku gisebe atyo. Abatahutse bose ngo nta muhutu cyangwa umutwa wari urimo? Kandi bari barimo benshi.
Ubwo se ibyo byose si uguhunga ubwoko, abo babuhunga se abenshi hari abatutsi bishe? SI RUSANGE ibazunguza? Bagomba kunywa umuti kandi neza niba bashaka gukira neza.
ITANGAZO RYA M. E. Murebwayire :
Iyo mvuga ubutumwa cyangwa mpanura, ntabwo mba ngisha inama cyangwa ngirango nkosorwe, ntegekwa n’uwantumye ariwe Mwami wanjye Yesu Kristo. Ndi umuhamya n’intumwa ya Yesu Kristo, ntabwo nshinzwe kwigana iby’abandi bakoze cyangwa se bavuze,
