473

Turinze inkike, none twafungiraniye umwanzi imbere mu gihugu, aridagadura, akora ibyo yishakiye, wiyoberanya cyane kuko azi icyo ariho. Yaramunze cyane kandi aziko batamuzi. Ndasaba Abarinzi b’inkike dufatanije, tuzabanza twirukane umwanzi uri imbere mu gihugu, maze tubone kurinda inkike. Kandi ntawe uzatwinjirana, kuko imbere harimo ibyitso byinshi cyane. Imana ikomeze gufasha «ABARINZI B’INKIKE», bahishurirwe kurushaho… 

GAHUNDA Y’UMUSOZI W ́AMASENGESHO MU KARERE KA GASABO 

Hashize igihe mbwiwe gushyiraho Umusozi w’Amasengesho : Prayer Mountain, n’Inzu y’Amasengesho «Rwanda National Prayer House», ariko uko nagiye mbibwirwa nicaga amatwi cyane byabaga bindenze, bikajyana n’uko igihe cy’Imana kitari cyakagera. Iti itonde uzabikora nyuma y’ibi. Nabwiraga Imana nti n’ibya mbere banze kubikora, none ibi nibyo bazumvira. Aho dukoreye amasengesho y’abagore baboroga (Yeremiya 9:16-19, Imana iduhishurira ibiri muri RWANDA RWA GASABO, duhora twitirirwa. 

Ndavuga bimwe bikeya : hari kuri biriya bivumu, twabwiwe ko umwami Ruganzu kugirango yongere ubuhangange bwe yabikesheje kuba yarahahambye inka nzima, n’umugabo n’umugore bazima. 

Ube uretse guhahamuka cyangwa gupinga, banza utekereze neza. Ubwo hari n’ibindi byinshi ariko icyo cyatubereye gishya. Hari na hariya muri Gasabo nanone hahora habira ikigage, hariya ni iwabo w’imandwa zose. Mfite ibisobanuro byinshi, uretseko hari n’abandi bafite uwo mutwaro. Gasabo rero nabwiye umwe mu bayobozi bayo icyo gukora ati «Uramenye ntimuzagire icyo mutwara ahantu hacu nyaburanga», ati «uzi amadevise hinjiza?» Ni byabindi ngo «mire mire mire umuriro, ncire, ncire, ncire akaryoshye». Ariko icy’ingenzi n’uko bemeye gutanga umusozi kandi tukaba dufatanije kuwushaka, tunabaza Imana aho ishaka ko haba uwo musozi, niba binashoboka ko twazita Gasabo tukayita «Gasabo NSHYA». Cyangwa hagashakwa irindi zina rikemerwa n’abayobozi b’u Rwanda rwa Yesu. Nta kibazo rero na ya nyoni yo kuri minisiteri yarahavuye, maze Imana zo muri Misiri zirasezererwa. Habaye ah’Imana ngo ikinyoni cya Mubaraki na Habyarimana kirimburwe. Uretseko hakirimo imbaraga nke. 

Hasigaye kariya kanyazi k’akabindi gahora gashinzemo umuheha. Kandi hagomba gukorwa ibarura ry’ahantu nk’aho hakorewe imihango yangiza igihugu, kugirango bisengerwe biveho nka Bugesera, urwobo rwa Bayanga, kwa Nyagakecuru wari utuye mu Bisi bya Huye, ku Kibuye, Gikongoro, za Kibungo n’ahandi tuzaharondora. 

Ikindi kihutirwa ni ugushyiraho Inzu y’Amasengesho mu rwego rw’igihugu, «RWANDA NATIONAL PRAYER HOUSE» kandi abategetsi