bakabigiramo uruhare. Ntibizaba ari ibya kanaka. Murakoze guhishurirwa kurushaho no gukunda igihugu gishya cyane.
Kuberako atari buri wese wajya muri iyi gahunda bigitangira, birasaba ababyumva, kwanza abe aribo batangira, noneho abandi nabo bazakomezanye nabo. Birasaba ubwitonzi n’ubushishozi no kureka bene nyir’ukubibwirwa akaba aribo babiyobora, naho ubundi byazapfa ubusa nk’ibindi byose byagiye bitangira ngo bizakomeza tugategereza tugaheba. Ubu u Rwanda ntiruba rwarakize koko?
Benshi twagiye tuzana ibyo twahishuriwe tukabigeza kuri bamwe twabonaga nabo bafite umutwaro w’igihugu, bakabyumva, barangiza bakabigira ibyabo bakabikora bakabyica bakaba badashobora no kubwira NYIRUBWITE, ari we Visionnaire ngo agire ibyo asobanura. Ngo bangaga ko abo babyitirirwa. U Rwanda n’igipimo muri byose. Ngaho niba hari icyo Imana yaba yarakubwiye ku gihugu, iki ni igihe cyo kuguhuza n’abo muhuje kugirango mugire icyo mumara «mu gihe gisa nk’iki». Imana ibahe umugisha mwebwe mwese mwifuriza amahoro u Rwanda, abo bose bafite umutwaro, bategereje kubona amahoro y’u Rwanda rushya. RWANDA WE HUMURA UZAKIRA.
Kuva cyera Imana yakoranaga n’ubwoko bwayo bwa Isirayeli, bagiye bashwana bapfa kutayumvira, maze ikabahondagura, bakajya ku murongo bumvise uko inkoni ziryana. Ikibazo cy’u Rwanda nuko natwe turiho umuhamagaro ni nayo mpamvu natwe dukubitwa, ariko ntitugonde ijosi. Iyo tutagonze amajosi Imana iyagonda ku ngufu agakonyoka. Ndakwifuriza guhamana ijosi ryawe rizima kuko rikonyotse ntacyo wakwimarira.
