476

17. Niba wemerako jenoside yabaye, abayobozi bari bariho icyo gihe babigizemo uruhare? Nibo batanze amabwiriza? Bararengana? Vuga uko ubizi. 

18. Nyuma ya jenoside ubuyobozi bw’abatutsi bwatanze amabwiriza yo kwihorera? Byakozwe mu izina rya Leta yiyita iy’ubumwe? Byakozwe n’umuntu ku giti cye? Byakozwe n’abasirikare? Ntabyabaye? Sobanura. 

19. Vuga impamvu kugeza ubu abahutu benshi bemerako jenoside yabaye ariko bagahita bavugako nabo bayikorewe n’abatutsi. 

20. Vuga impamvu abatutsi bahakanako batishe abahutu bakabyoroshya ngo n’abapfuye bose n’ibyaha by’intambara.

21. Vuga umubare w’abahutu mu itsembabwoko bitandukanije na bene wabo, bakabikora ku mugaragaro, kuri radio cyangwa mu binyamakuru, unavuge n’imyirondoro yabo.

22. Iyo bahemba ba banyarwanda b’abahutu bahishe abandi banyarwanda b’abatutsi bakabashimira ubutwari bagize icyo gihe babahisha; sobanura impamvu bariya banyarwanda b’abahutu muri jenoside bo bari bafite uburenganzira bwo kubaho no guhisha abandi banyarwanda b’abatutsi. Sobanura uko ubyumva.

23. Sobanura kuba ufite icyangombwa kigaragaza ko uri umuhutu ntupfe, waba ufite icy’abatutsi ugapfa muri jenoside; ibyo ni gatozi cyangwa ni Rusange? Ndabaza abanyamategeko cyane cyane, n’abatsimbaraye ku moko n’abandi banyabwenge.

24. Abana n’abagore n’abavandimwe b’abajenosideri wabita bande? Bafatwa bate? Baba mu ruhe rwego? Ntibibareba? Ni ba gatozi? Jenoside ntacyo ibarebaho? Nta ngaruka zabagezeho zayo? 

25. Wemerako jenoside yakozwe mu izina ry’ubwoko bw’abatwa? Bw’abatutsi? Bw’abahutu? Mu izina rya Leta yari iriho icyo gihe? Mu izina ry’amahanga yarebereye? Mu izina ry’Abanyarwanda bose? Mu izina ry’imiryango mpuzamahanga? Mu izina rya Loni? Mu izina ry’amadini, cyangwa mu izina ry’ikindi kintu uzi? Wavuga icyo kintu?

26. Icyaha gikozwe mu izina ry’ubwoko wowe ugifata ute? Ucyita gute? Ugisobanura gute? Wakihana ute? Umuntu ku giti cye? Umuryango? Cyangwa Rusange? Koresha ibisubizo by’ubumenyi bwa muntu wize cyangwa wavukanye, cyangwa ubw’Umwuka Wera, Ijambo ry’Imana, cyangwa Science na Technologie, cyangwa amategeko, uburere mboneragihugu, amateka n’izindi mfashanyigisho. 

27. Kuki hari za karande zikurikirana abana b’abahutu bari batoya cyane igihe cya jenoside ndetse batari baranavutse, ariko ugasanga bafite imizi y’ubwoko hutu n’ubugome bagirira abandi bana bigana b’abatutsi nk’uko byagiye bigaragara mu mashuri? Sobanura witonze ikibitera niba ubizi. 

28. Ubona ingaruka za jenoside zamarwa n’iki? Politiki ya Leta y’Ubumwe? Imfashanyo z’amahanga? Amadini yo mu