Ni uwuhe murongo wari kubaha bari kugenderaho nyuma yo gusanga bene wabo b’abatutsi biyita Abanyarwanda, abahutu biyita Abanyarwanda babishe? Gira icyo ubivugaho, use n’ujya inama y’uko bari kubigenza, uvuge utarakaye.
47. Nyuma y’imyaka 18 irenga jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda, gira icyo uvuga, unenga ubuyobozi bw’igihugu, ubw’idini, ubw’itorero, Loni, imiryango itagengwa na Leta n’ibindi…
48. Ushyigikira cyane ko Abanyarwanda bari hanze bataha? Gute? Barwana? Ku neza? Imishyikirano? Ni uburenganzira bwabo gutaha? Cyangwa bahameyo babahereyo ibyangombwa? Mujya mubiganiraho?
49. Ubona amaherezo y’ubwiyunge bw’aya moko ari ayahe? Cyangwa bariyunze byararangiye? Gira icyo ubivugaho.
50. Ni iki gikomeye gukorwa : Kwihana cyangwa kubabarira. Ubisubiza abyitondere abanze atekereze cyane.
51. Kuki abatutsi bacitse ku icumu aribo bavuga cyane ngo «Never Again»? Abahutu nabo baramutse babivuze ku mugaragaro babikuye ku mutima ntibyarushaho kugira imbaraga? Vuga uko ubyumva.
52. Hari ibyiringiro ko abahutu n’abatutsi bazabana nta buryarya mu mahoro mu Rwanda nk’uko Imana ibishaka? Vuga uko ubyumva.
53. Usenga ute? Ngo abahutu bagaruke ku butegetsi? Uvuga ko iyi Leta ari iy’abatutsi? Ko n’abahutu barimo ari udukingirizo? Urashakako Imana iduhana twese? Vuga uko wumva umeze mu mutima wawe.
54. Kugirango igihugu kigire amahoro arambye, kibeho nta bene-gihugu baba hanze barwanya abari imbere mu gihugu, byagenda gute? Vuga uko ubyumva.
55. Mu idini ryiyita Itorero ryawe cyangwa aho ukora harimo amoko yombi hutu, tutsi? Urabyishimiye? Nta bibazo birebana n’amoko mugirana? Mwese muri Abanyarwanda?
56. Niba uri uwacitse ku icumu rya jenoside, wumva wakwihorera? Wibaza iki ku gikorwa cyo kuba barafunguye abakwiciye mukaba mugomba kubana mwihanganirana, mworoherana, mwirinda guhungabanya umutekano. Vuga icyo ubitekerezaho.
57. Niba uri umuhutu w’intagondwa, umuhezanguni, wumva mwakongera mukica abatutsi? Warababaye ko hari abacitse ku icumu bakiriho? Wumva utahindukirira Imana? Ujya ubitekerezaho? Iyo bavuze ku Mana wumva urakaye? Uratukana? Uvuga ko bashinyagura? Ko batumwe n’Inyenzi? Ngaho vuga ibyo uba urimo uvuga.
58. Niba uri umuhutu utari intagondwa ukaba ushaka amahoro, ubona abahutu bakora iki mu ruhare rwo gukiza igihugu? Biragusaba kuba uri muzima cyane.
59. Kuki abahutu batagaragara mu byunamo ngo bafatemo n’ijambo banashyigikire abacitse ku icumu babafate mu
