493

y’abagaragu n’abaja. Bihita byandikwa ubutazibagirana. Nabonaga mu nzozi biteye ubwoba. Mu ijuru babishyira mu gitabo cy’urwibutso. Na n’ubu ngo baracyabyibuka. 

Vuba vuba idini rihita risubiza igihugu Bikiramariya ngo utarasamanywe icyaha, kandi uyu Mariya yarabyawe na Ana na Yowakimi b’Abayuda bakomokaga bose kuri Adamu watangije icyaha cy’inkomoko. Imana irongera irarakara, mbona ibabazwa cyane no kutamenya, cyangwa kwirengagiza kubera ubucucu cyangwa inyungu. 

Nabonye hakurikiraho ibintu bibi byo muri 1959, ndota kuva ubwo kugera muri 1994 Imana yari irakaye, ariko isa n’aho ishonje ihishiwe, ndota nshaka kuyiratira nyuma ya 1994. Kuva taliki ya 06/04/1994 kugeza taliki ya 04/07/94, sinashakaga kuherekana. Ndetse na nyuma yaho narahahishe. Ntangira kurata Amadini yiyita ay’umwuka, ariko nari nirengagije mbishaka ibyo mu gihe cya jenoside, kuko simba nshaka kubyibuka nta gisubizo cyabyo gihari; nzana ADEPR, na Assemblée de Dieu, Imana ntiyanyeganyega, nzana Abaporoso b’ingeri zose, ba EAR, abamethodistes, EPR, abadivantistes b’umunsi wa karindwi, mbona ntacyo biyibwiye na gato meze nko «gucurangira abahetsi». 

Maze ndibwira ngo ahari n’uko ayo madini yarahari mbere y’amahano y’itsembabwoko kandi nayo akaba yarabigizemo uruhare. Nti reka nzane ayaje nyuma, akaba yitwa INZADUKA, za CHURCHES. Ndisuganya mbanza kuzana mbere na mbere; Restoration Church, umenya ariyo Nzaduka ya mbere, nzana Rwanda for Jesus, Apostolique pour le Réveil na Apostles, nzana za Vivante n’Inkuru nziza ya saa sita, nzana za Shining Light mu Gakingiro. Kugeza ubwo yari irakaye gusa nanjye nkomeza gucuraganwa mpakirizwa nshaka kuyemeza ngo ibyemere nduhuke. 

Noneho mu nzozi, ndiyemeza, ndiyizera ndihandagaza, ndisuganya nizeye ko ibyo ngiye kuzana ibyemera 100%, maze nzana Zion Temple, nabwo ntiyanyeganyega. Ntangira kugira ubwoba ariko mpita mvuza induru ngirango koko nasaze nk’uko bavuga, mbona biturangiriyeho. Ndahendahenda nzana za UCC wapi, nzana Calvary na Carmel, Bethel na Betisida na Solution yahindutse Problème, n’ayandi mazina aryoheye amatwi ngirango irabyemera, nzana ku ihema, aba des amis, Nazarene, Bon Berger, nzana CELPA na CELPAR, Deliverance na Healing Center, New Jerusalem, binyobeye nzana Maranatha, nzana Agape na Philadelphia, nzana Victory Mission na Victoire de Golgotha. Mfata imbaraga nzana Faith Center na Miracle Center, Clé du Réveil na Amour de Christ, nzana za Faith Evangelical Church, Goshen, CICR, CECA n’ibindi ntazi uko byandikwa