bizabazwa akomeza avuga ngo hari amasengesho yababaje mu ijuru kuko yari yuzuyemo byinshi bicuramye ku birebana n’imyizerere. Amadini yose yari ahari, nuko ngo agiye kubona abona bazanye agatuti kanditseho RWANDA FOR JESUS kandi bahamagara MUFTI (umukuru w’abayisilamu) w’U Rwanda ngo ababwirize. Mbese ngo abe ariwe ubanza gusengera ayo materaniro.
MUFTI atangira avuga ngo ntabwo bahuje ukwemera. Kandi mbere hari Revérend wari wiseguye mu ijambo ati twese abanyamadini duhuriye ku mana imwe, dupfa iki? Ko Ikorowani na Bibiliya ari Ibitabo Bitagatifu. Ariko Mufti we aramuvuguruza atanga n’ingero. Icyo gihe ba Malayika bo ngo bari bahari nanjye banyemeza ko nari mpari mpfa kwemera kuko nabonaga avuga nabi cyane (kandi koko nari mpari). Ati ngaho sobanurira abakumva ubwiyunge icyo aricyo?
Niyama Malayika nkomeje mubwirako ntabyo nzi. Twarabipfuye cyane byari bigiye no kumviramo ibihano ariko ndanga ndanangira. Agaruka nanone kuri ba Eliya, mbona atangiye kubivanga. Ariko kuberako namwimye ijambo asigara avuga wenyine : Ngo hari imbaraga ebyiri zihanganye, ngo nimvuge umwuka bafite n’uwo njye mfite. Uwo mfite n’uwo bafite, ndamuhakanira ko ntabyo nzi. Ati ese nawe wagize ubwoba imyuka yagufashe? Nsaba Imana imbabazi ko hari imyuka y’ingengabitekerezo itugendaho. Maze mu nzozi mbona Malayika ankorera délivrance avuga ati «u Rwanda ni igipimo koko! Nawe koko»!
Hari ikindi nabajije Malayika abandi bavuga bihishe : Kuki nta cyunamo cy’abahutu kibaho? Malayika ati biterwa n’uburemere bw’itsembabwoko butsikamira cyane ibindi byinshi kuberako itsembabwoko aricyo cyaha kirusha ibindi byose uburemere harimo no kwihorera. Ati kandi mu by’ukuri ni amahoro kubona ari nta cyunamo cy’abahutu kiriho kuko bibarinda abandi bazimu. Iyi dosiye ibazwa Malayika wenyine.
Naje gusaba akaruhuko ngo nsinzire mbona nibyo. Ndasinziraaa, nkangutse nsanga amagambo yanditse mu cyapa ngo Ezekiyeli 7:1-14, 23-27, noneho ndareba nta n’iroro mfite, mvugana nawe ati nta rubanza buri wese asobanura inzozi uko abyumva bizaterwa n’ingengabitekerezo iba iri mu muntu. Niko kumbwira ngo hapfa uwavutse, uwanze gupfa yaheze mu nda, ngo gupfa byishe nde? Gufungwa byafunze nde? Guhunga byahungishije nde? N’ayandi magambo y’urwenya nti seka wo gaseka!
Nti Imana ishimwe kuko utangiye kunsobanurira; nti ariko se byose wahozemo ntabwo byambarwaho, ntibyazankoraho? Arambwira ngo hariho ibigomba kubaho kugirango ibyaha by’Abamori byuzure. Nti cyore! Abamori se ni bande? Mbira ibyuya kubera ubwoba, mbaza byinshi, namubwiye ko nigeze gufungwaho muri iyi Repubulika ya 3. viagra vente libre etats unis
