501

Hari hamwe muri komini imwe yiyubashye y’iburasirazuba maze bourgmestre na IPJ baza basinze saa munani z’ijoro, baratubyukije twari ababyeyi batatu badusanga mu cyumba aho twari turyamye, batubyutsa bavuga ngo basanze duhungabanya umutekano. Ngo dufite n’ingengabitekerezo ya jenoside, badushorera twambaye amakanzu y’ijoro batujyana muri kasho ya Komini mu mbaragasa. Icyaje kuntangaza ni umudamu umwe twari kumwe yanga kujya mu mbaragasa kuko ngo nawe yari mu babohoje igihugu, ngo nawe yarazi inkuru zo mu rugano, ngo n’umugabo we yari akomeye yaguye ku rugamba bamuroze, maze uwo mugore ababera ibamba. Twagiye mu mbaragasa muri cachot we aranga, jye nari naruciye narumize kuko nta jambo nari mfite ahubwo nari ndifite muri Repubulika ya 2, kuberako babitwambuye. 

Iyaba cyera mba naravuze (icyuririzi kiraje), mbaza Malayika nti ese nanone bagiye kongera kumfunga? Ati yes! Kuko agacuma kabo kagomba kuzura, kandi turashaka ko ari wowe utuma kuzura kuko byakuruhije cyane. Kugupinga bibongerera ubutagondwa bikongera ibyaha n’ibihano, ukarushaho gutebutsa ibihano byabo. Niba bari baziko ubafatiye runini bakwitaho bakakubaha bakumva imiburo ubaburira. Ariko baranangiye ni wowe uzabatera umwaku; ahubwo niba bazi ubwenge baguhakweho kuko ni wowe ubayoboye. Nti bakwemera bagapfa aho kugirango mbayobore. Ati justement nicyo kizabica : kwanga ko ubayobora kandi ari wowe wasutsweho ayo mavuta yabyo. Maze mbazwa ibyo ndegwa, kuko icyo gihe jye nitwaga igipinga, naho wa wundi we yari yarabaye mu rugano nta kibazo. Yavugaga icyongereza cyinshi n’amagambo najyaga numvana Inkotanyi, akavangamo n’igiswayire cyiza cyo muri Tanzaniya, na za kweri nyinshi, abaginga, uburinzi, kulala cini, harimo n’ikigande : Abasajya, Sinagara, Kale, Wangi? Na za «Nyo, Nyo» nyinshi. Yanabwiye abo badufashe ngo ni abasiru «ibicucu». Ngira ubwoba ngira ngo avuze abashiru. Naho ngo bivuga igicucu mu kigande. Ndeba aho nanyuza igifaransa ndaheba kuko kibatera iseseme. Maze bukeye batujyana kuri parquet ngo tubazwe ukuntu twahungabanije umutekano turyamye saa munani z’ijoro. Ninjira mu biro bya chef, urubanza ruratangira. 

Ni RC no 01/01/02 

Urubanza aburana n’abanzi b’umusaraba. 

Urega : Satani n’abambari be 

Uregwa : M. E. Murebwayire 

Umuburanira : Avocat : Yesu Kristo Umwami we 

Icyo aregwa : Ingengabitekerezo n’ibindi bisa nabyo 

– Guhungabanya umutekano w’idini n’igihugu. 

– Guhishurirwa iby’igihugu bibi. 

– Ibyaha byibasiye kwanga gahunda za Leta yiyita iy’Ubumwe

– Gukura Abanyarwanda umutima, kandi ari amahoro