Igihe cy’aba Padiri na Kiliziya Gatulika yabo ni nabo badukanye Imana yaje ikuraho Imana z’ibigirwamana Abanyarwanda bari basanzwe bifitiye ariko nabo bayibangikanya n’ibindi, bayiha aho itagombaga kurenga, bayambura n’imirimo imwe n’imwe, bayigira mukeba wa Bikiramariya, n’Abatagatifu bose, n’Abamalayika, baba bahaye urubuga za Nyabingi na Ryangombe n’ibindi byose by’ibinyamahanga, birakomeza kugeza aho guterekera no kubandwa bitari bikiri icyaha, kuko byitwaga umuco nyarwanda.
Iyo wabangikanije Imana n’ibindi, yo ihita ivamo kuko irafuha cyane. Iyo uyimuye ukiha ibigirwamana, igukuraho kurinda kwayo maze Satani agakora yisanzuye, wowe nturabukwe kugeza igihe kigeze ariko washegeshwe, cyangwa utakiriho. Ntiyigeze ibyemera rero kuko imbuto abambari ba Kiliziya ngo Ntagatifu beze zabaye mbi cyane, n’ubwo bitabujije benshi mu banyarwanda kubatizwa umubatizo wo ku gahanga utaba muri Bibiliya. Byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza.
Kandi nta n’iyerekwa ryo gukorera Imana bari bafite kuko ahanini bishakiraga guhaka no gukoloniza. Bari bafite Iyerekwa ry’ibihugu byabo, ryari rishorewe n’umwuka mubi wa gikoloni.
Umwami Rudahigwa igihe yahaga u Rwanda KRISTO UMWAMI, sinzi uwambwiye ngo umwami w’Ababiligi yari yamutegetse kurumuha. Umva mbese : «kumuha u Rwanda», noneho abyanga mu ibanga bagirango agiye kurumuha, maze apfukamye ati «u Rwanda ndutuye Kristo Umwami», ngo byaba aribyo byabarakaje.
Simbizi neza. Kuva yatanga u Rwanda mu maboko ya Kristo Umwami, kugeza Ababiligi bamwishe aho niho agahenge kabonetse mu Rwanda. Murebe neza icyo gihe nta maraso yamenetse, nta mwiryane, ahubwo biri buze kumukurikirana, we arabizira. Kuriya guca bugufi Imana ntizigera ibyibagirwa, biracyari imbere yayo, bafitanye igihango gishyize cyera.
Ririya sengesho riracyari imbere y’Imana. Bwabaye ubwa mbere mu mateka y’isi umwami akora ikintu nka kiriya. Nyamara icyo gihe umusenyeri umwe wo mu ba Padiri bera, «les pères blancs» witwaga André Perraudin we yari muri politiki y’ivugurura-mpindura-matwara «Révolution». Yari Impirimbanyi ya Demokarasi, nawe yari Parmehutu cyane. Iyo za 1959 bibyara ubwicanyi, gutwika amazu, maze impunzi z’abatutsi zikwira imishwaro ziratatana.
Kuva icyo gihe Kiliziya Gatulika niyo yagiye igaragara mu kugira uruhare mu bwicanyi cyane cyane mu kwanga no gutoteza abatutsi, hafi ibintu bibi byose byagiye biba mu Rwanda byagiye bigaragaramo abapadiri, ababikira, abafurere, n’aba pasitori, cyane ko abo babaga baranize mu iseminari, bazi gupanga bikaborohera gufata
