516

Habyarimana yahawe ubutumwa kenshi, ndetse n’abo bategekanaga barabwiwe. Nakubwira byinshi ariko nagirango utazagirango ibiba byose ntiba ibizi. Impamvu nuko kuva aho umuntu ashukiwe na Satani, akarya ku mbuto zimenyesha ikiza n’ikibi, tayari yahisemo. Nuko rero hakora guhitamo, ariko akenshi umuntu ahitamo nabi, kuko yanze kuyoborwa n’Imana ahitamo kwiyobora, ubwo ngo azi ubwenge. 

Gukorana n’Imana rero ni ukwemera gutegekwa. Uti bite? Twatakaje kumvira Imana muri Edeni, twishyiraho, dushaka gucukumbura ngo natwe tumenye ubwenge ngo nk’ Imana da! Subiramo ngo «GUSHAKA KUMENYA». Dutandukana n’Abamalayika dutyo kuko bo barumvira gusa, nta byiza cyangwa ibibi, nta mpaka, bumvira batabanje kubaza. Icyo gihe Uwiteka yabarizwaga muri Edeni. Abamalayika ni ba : «YES LORD» gusa. 

Umuntu rero afite uburenganzira bwo guhitamo kuvuga yego cyangwa oya. Imana iti ubwo nawe wigize «umujyuwajyi» rero, nutagira gutya nanjye sinzagira gutya, ariko nugira gutya nanjye nzagira gutya. Ng’icyo icyo tuzira nk’abantu. Akenshi umuntu akunze kunyuranya n’ubushake bw’Imana maze bikabyara amahane, cyane cyane iyo uriho umuhamagaro. Satani rero ararwanarwana kuko azi iby’Imana yagambiriye ku Rwanda kugirango aburizemo iyo migambi, we icyo akora ni wa mugani ngo «utakwambuye aragukerereza». Ateza nyir’uguhamagarwa ibyaha kuko azi ko Imana ibyanga urunuka, akadushwanisha nayo, maze ikarega gusa kuko irabizi cyane. Yitwa umurezi wacu. Iyo abitirirwa izina ry’Imana batabaye maso nk’uko mu Rwanda byakunze kugenda biba, nk’uko byabaye nyine, ibyanyuma bikagenda birusha ibya mbere kuba bibi. 

Imana yakomeje kwihanganira Abanyarwanda muri byinshi, ariko Umunyarwanda nyir’izina, irindi zina yitwa «nyir’izima», we arangariye ibindi, yihaye kumera nk’ayandi mahanga kandi kizira. Satani yagiye yica Abanyarwanda igirango izabamaraho, yagiye idushora mu byaha binyuranye, ntitwasobanukirwa ngo duhinduke kandi duhindukire tuve mu ngeso zacu mbi. Imana ifite agahinda yatewe n’abo yari yiringiye ko bazayumvira aribo bakozi bayo. 

Ku byerekeye gushimira tuzabanze twihane kuko byaba ari nko gushotorana. Ntushobora kubwira uwo mufitanye ikibazo ngo nuko warakoze, utabanje kwiyunga nawe, waba urimo kumwibutsa ibyaha byawe usa nk’aho umwishongoraho umukina ku mubyimba, kandi uba ufite umwuka wo kurenzaho yagirango uramwishongoraho kuko muba mubiziranyeho. Akarakara kurushaho. Nta masengesho yo mu masasu! 

Imana igiye ishaka ko ivugwa igatinywa, igasengwa, igasingizwa, yajya ireka intambara zikaba. Kuko iyo isasu rivuze, buri wese atangira gusenga ahamagara Imana n’ubwo yaba yaravuzeko