Mu gihe cya Sodomu na Gomora nabwo ngo Loti yahoraga ababazwa n’ibyaha byakorerwaga i Sodomu. Bibiliya ntitubwirwa igihe byamaze, icyo nzi ntashidikanya n’uko bahawe amahirwe ya nyuma. Na Aburahamu yarabingingiye birananirana, maze bahinduka ivu, na Madame Loti yihaye guhindukira ngo arebe za Nyarutarama na Kibagabaga na Gacuriro na Kagugu. Yibuka n’ibyo yari yaraye aguze muri SIMBA SUPER-MARKET na NAKUMATT kuko yari ahafite n’imigabane, na machine à laver yari ikiri nshya, na cuisinière ya 6 plaques n’ibindi yari yariguriye bigezweho byose. Arabyibuka maze arakebuka kandi Malayika yari yababujije gukebuka, nawe yahise aba inkingi y’umunyu kuko nta mikino yari ihari.
Ni nko muri jenoside aho twari turi benshi tutahigwaga, bamwe bapfuye basahura iby’abapfuye n’abo bishe, n’iby’abazungu bari bamaze gusubira iwabo, bagahura n’amasasu yitwa «les balles perdus». Wowe bite? Munyarwanda bite? Rwanda bite? Muhutu bite? Mututsi bite? Mutwa bite? Ariko ubundi mwibaza iki? Uzahora muri urwo?
TWIHANE NKA DAWIDI AHO KWIHANA TUBURANA NKA SAWULI
Iyindi ngeso umuntu agira ni ibisa no kwihana akabikora aburana atanga ingero n’ingingo, n’impamvu yabiteye. Biba mu muntu, niko kamere ye iteye. Uwiteka yategetse Sawuli ati «Genda urwanye Abameleki, ubarimburane rwose n’ibyo bafite byose ntuzababarire… (1 Samweli 15:3). Muri 1 Samweli 15:15, Bibiliya itubwira ukuntu Sawuli yashatse kwisobanura neza cyane icyamubujije kudakora neza ibyo Uwiteka Imana yari yamutegetse. Nonese buriya ko Uwiteka yari yabwiye Sawuli kumaraho Abameleki biriya byo kuburana byaje bite? No kwitera inkunga asobanura atanga n’ingingo zifatika, arata n’imirimo yakoze, nta soni!
Muri wowe nanjye habamo kwirwanaho, kwisobanura. Kandi «kumvira biruta ibitambo». Bariya Sawuli yasize siho havuye ba Hamani abanzi b’Imana n’ubwoko bwayo. Yemeye icyaha byarangiye byabindi byo kwihana warangije guhanwa, byanamuteye gukomeza gutegeka yarataye umutwe, yuzuye abazimu. Mu marembera ye yagiye no gushikisha ku mupfumukazi. Uranyumvira nawe, Sawuli yapfuye yarataye umutwe.
Abo ni nka ba Mugabe muri iki gihe, n’abandi imizimu ya za politiki mbi yaritsemo, yatesheje umutwe, bariho umwuka wo kutisazira mu gihe cyabo, ngo bakine n’abuzukuru n’abuzukuruza n’ubuvivi. Bagakenyuka kubera kugundira ubutegetsi, kandi ntibajye no mu ijuru, nka ba Dadis Kamara, natihana azarimbuka nk’abandi bose, na ba Samuel Doe. Lisiti ni ndende. Nanze mbishaka gushyiramo abiyita Abanyarwanda.
