n’utundi dutendo tw’ubugome uwo muryango w’abami wagiye ukora. Imana yaramwibutse rero, asiga inkuru mbi imusozi, agenda ari ruvumwa. Abo mu miryango y’abami namwe mwitonde cyane, ibyanyu si byiza, si bizima, hari imyuka ibagendaho. Murabizi se?
AMAHIRWE YA NYUMA YA NABUKADINEZA, SAWULI WAJE KWITWA PAWULO, MARIYA ARI WE NJYEWE, N’ABANYARWANDA MURI RUSANGE.
Kwishyira hejuru kwa Nebukadineza muzi icyo byamukoreye avuga ngo Babuloni n’iye ngo niwe wayiremye aranayiyubakira. Imana iti : Sawa, turareba ukuntu ari wowe. Uyu Nebukadineza ni sekuruza wa Sadam-Hussen, uriya wahoze ayobora Iraki, agombe no kuba ari na mwene wabo wa Osama Ben Laden, bakaba bafite icyo bapfana na Mouhamar Kadafi, kuko uyu ngo niwe washakaga ko Afurika iba imwe akanayiyobora. None dore yitabye Imana ye atayoboye Afurika. Ashobora kuba ari na mwene wabo wa bugufi wa Al-bashir, ubu nandika arashakiswa n’inkiko.
Bihishe byinshi natandukiriye, ashobora kuba ari na mubyara wa Yaser-Arafat wa munyepalestina. Ubu yitabye «imana ye» ariko umuzimu we uracyakora cyane, wenda bakaba ari ba sewabo wa Muhamud Abasi, bakaba ari ba sekuru wa Ayatolah Komeni, na Ahamedinijad, n’abandi nawe uzi benshi. Yarirase ariyongeza, ngo Babuloni ni iye. Maze arangije, Imana iti «Hita ujya kurisha nk’inyamaswwa se nyine barakuzi, ubu ugiye kurisha nk’inka, ube nk’inyamaswa zo mu ishyamba». Niko byagenze, imyaka 7 yose.
Abategetsi bakunda amajyambere kuko niyo abazamurira ibyubahiro cyane, ariko baba bahishwe amaherezo. Mana duhe kumenya amaherezo yacu, tuguhe icyubahiro kuko ni wowe wenyine ugikwiriye, tugushimire ibyo dukora kuko n’ubwenge uba waraduhaye, Amen! Nebukadineza amaze gukubitwa nk’iz’akabwana niho yemeyeko atazongera kwigereranya n’Iyaremye ijuru n’isi.
Hari abataziko Uwiteka ari umurwanyi kabuhariwe, ko afite n’ingabo akaba anitwa «JEHOVA SABOTH, UWITEKA NYIRINGABO». Ba Nebukadineza barahari ariko sinzi niba bazagira amahirwe nk’aye yo kujya kurisha imyaka 7 maze bakazagaruka ku ngoma. Sinzi, kuko turi mu gihe cyihuta cyane, Yesu agiye kugaruka gutwara Itorero rye.
Ikitonderwa : Abaperezida benshi bafite umwuka wa Nebukadineza. Ariko ntibajya bahabwa amahirwe nk’aye. Kuko nyuma yo kujya kurisha nk’inyamaswa imyaka 7 yagarutse ku ngoma. Ariko noneho aza yarahahamutse, abwiriza Ubutumwa bwiza bw’ubwami ko: «Uwiteka ariwe Mana», ibindi ari ibigirwamana mutupu. Amen.
Pawulo alias Sawuli ndamukunda cyane. Ni inshuti yanjye y’amagara; nta mpaka yagiye amaze gukubitwa hasi mu nzira ajya i
