Kanani, uretse Yosuwa na Kalebu bagarukanye inkuru nziza bavuye gutata icyo gihugu.
Mu gihe cy’imbanziriza-bubyutse, muzasanga haragiye haduka abo nakwita “abasazi”. Ariko abo basazi barasaraga bakagwa ku ijambo. Kandi umusazi wasaze neza nta bwoba agira:
• Nowa yarasaze agwa ku ijambo ryitwa umwuzure;
• Loti yababazwaga n’ibyaberaga i Sodomu, harashya;
• Yona yaburiye Nineve atabishakaga na gato. Yari nk’umusazi ariko ab’i Nineve birwanyeho bamenyako babwiwe n’umusazi barihana uhereye ku mwami wabo. Kugeza ubu Ninewe nicyo gihugu cyihannye uhereye ku mwami wabo na Guvernema yose na sena, n’umutwe w’abadepite, na ba Guverneri, na ba Mayors, n’inzego zose z’ibanze, kugeza ku nkoko nazo zabujijwe gutoragura ibiryo, inka ntizajya kurisha, ababyeyi ntibonsa abana, umwami nawe yari yavuye ku ntebe ye y’ubwami ndetse ni nawe watanze n’itangazo rikomeye, rirumvirwa. Naratangaye!
Ndasenga ngo n’u Rwanda ruzamere nk’i Nineve. Imana yahita itubabarira ibyaha byacu byose, ikanadukiriza n’igihugu burundu, nta maraso yongeye kumeneka, ariko mwaranze.
Umuhanuzi Yesaya yahanuriye Yerusalemu yambaye ubusa imyaka itatu. Hari umusazi urenze uwo koko! (Yesaya 20:2-6). Ari uwo mu Rwanda bamufunga kuko nta kinyabupfura n’umuco yaba afite. Ezekiyeli yasabwe gutekesha ibyo kurya amabyi (Ezekiyeli 4:12) kubera ibyaha bya bene wabo Ezekiyeli nawe byamuteye ubwoba, aborogera Uwiteka, maze aramusubiza ati “Dore amabyi y’abantu nyagukuyeho, nguhaye ibisheshe by’amase y’inka uzabe ari byo utekesha ibyo kurya byawe“. Ezekiyeli yakorewe ibintu bitangaje, nawe yari umusazi.
Umuhanuzi Yeremiya yafatwaga nk’umusazi. Yahoraga ku nkoni n’uburoko rugeretse ashyirwa mu rwobo (Yeremiya 5:1-15; Yeremiya 4, Yeremiya 14:14-18, Yeremiya 8, Yeremiya 23, 26 Yeremiya 20: 1-3). Usome ibyo bice byose witonze nturambirwe, biragufasha.
Hoseya Uwiteka yaramubwiye ati “genda ucyure umugore wa maraya ufite abana b’ibinyendaro…” (Hoseya 1:2). Hoseya yarongoye iyo ndaya ku gahato. Ntiyari asetse! Banabyaranye n’abandi bana, n’ab’iyo ndaya arabarera ari byo!
Muri 2 Ngoma 18, Bibiliya itubwira ukuntu umwami wa Isirayeli yateranije abahanuzi magana ane (400) ngo abagishe inama. Ariko agira amakenga arababaza ati “mbese nta wundi muhanuzi
