534

w’Uwiteka uri hano ngo tumuhanuze“. Nabo bati hari uwitwa Mikaya, ariko nta kigenda kuko ahanura ibibi gusa. Mikaya baramuzana ahageze ati ”Icyo Uwiteka Imana yanjye iri buvuge nicyo mvuga”, kabone n’ubwo nanyuranya n’abandi biyita abahanuzi ngahinduka umusazi (2 Ingoma 18:5-27). 

Igihe abahanuzi 400 bahanuriraga Sedekiya intsinzi, Mikaya ahagarara yemye abwira umwami ati aba bose barakubeshya, ahubwo “Uwiteka akuvuzeho ibyago“. Umwami Sedekiya nawe ati urushyi nturuzira (2 Ngoma 18:22-23). Amosi yahanuye ibyago bigomba kuba, maze umutambyi Amasiya ajya kubwira Umwami Yerobowamu ngo «Amosi yakugambaniye, ntabwo igihugu cyakwihanganira amagambo ye yose» (Amosi 7:1-17), Mika ati «nziyambura inkweto ngende nambaye ubusa, nzabwejagura nk’ingunzu, mpume nk’igihunyira» (Mika 1:8-9). Bati ni “umusazi”. 

Hari n’abandi “basazi” benshi bari mu Byakozwe n’Intumwa ariko cyane muzasome ibyo Pawulo yarezwe. Ni ubusazi butakwihanganirwa, icyampa nkaregwa nkabyo, bakareka kujya bambeshyera ibihimbano byo gutwika amazu yabo bandengerwaho. Dore ikirego bareze Pawulo nkunda cyane : «18Abarezi bahagurutse ntibamurega ikirego cyose cyo mu bibi nakekaga, 19ahubwo bamurega impaka zo mu idini yabo n’iz’umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo yavugaga ko ari muzima» (Ibyakozwe n’Intumwa 25:18-19). 

Uru rubanza rwa Pawulo nararukunze cyane. Uru rubanza rwansobanuriye byinshi, kuko runyibutsa urwo naburanye i Kibungo. badufunze ngo turahungabanya umutekano kandi basanze dusinziriye saa munani z’ijoro. N’urundi muri CID bampamagaje ngo nimvuge ukuntu natwitse inzu y’umujenerali. Ngo hari hahiye igikarito cyo mu gikoni. Ni umurengwe? Ni agasuzuguro? Ni uguta umutwe, cyangwa? 

Hari rero shebuja w’abasazi ari we Mwami wanjye Yesu Kristo Umwana w’Imana, na mubyara we Yohana umubatiza. Bari abasazi bujuje ibyangombwa. Kuko bavugaga bagakora ibinyuranye n’amahame ya Leta n’umurongo ngenderwaho. Bibliya iratubwira ngo Yesu ageze «iwabo abantu benshi bongera guterana, bituma babura uko bafungura. Nuko ab’iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiragango ni umusazi» (Mariko 3:20-21). 

Naho Yohana Umubatiza nawe ngo babonye atajyana nabo mu kabare, ngo arye inkoko na brochettes nta na vision 20-20, n’ibindi byari bigezweho icyo gihe, baravugango «afite dayimoni». 

Tugarutse ku byo kwihana, hari umuntu umwe wambwiyengo ndakabya, ngo ntibishoboka ko igihugu cyose cyihana nk’i Nineve. Kuki se nyine i Nineve byashobotse? Sobanura ukoresheje ubwenge