bwawe, wibwire ukuri. Icyo gihe Yesu yari ataraza, hari Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo gusa.
Kuberako bari bafite ibigirwamana binyuranye nk’ibyo mu Rwanda, Yona yari yaranze no kubaburira kuko amoko yabo yanganaga bikabije maze bimuviramo kumirwa n’urufi. Ufite amatwi yumva yumvire aha. Aho rumurukiye nibwo aho yagombaga kugenda iminsi itatu yahagendaga umunsi umwe kubera agahimano Agomba kuba yaranavugaga gahoro kuko n’ubundi ntabwo yashakaga ko Imana ibababarira.
Maze namwe mwisomere Yona 3, mwiyumvire ukuntu guca bugufi kw’umwami w’i Nineve n’abaturage bo muri icyo gihugu byatumye Imana yigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza. Bumviye Imana Rurema y’Abaheburayo, iyo Mana y’Abaheburayo yabakuye muri Egiputa niyo ab’i Nineve basenze irabababarira, bumviye Uwiteka Imana ya Yona.
Mwakumviye Uwiteka Imana ya Mariya mwa biyita Abanyarwanda mwe. Muri iki gihe rero ntacyo twakora, ntacyo twasaba bitanyuze muri Yesu, mu izina rye niho dusubirizwa, kuko ari namwo dukirizwa. Aho niho ikibazo kiri. Kuko byanditswe kuri we no kuri jye ngo «Dore uyu ashyiriweho kugirango benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigirwa impaka; ngo ibyo abantu benshi batekereza mu mitima bizahishurwe; kandi nawe inkota izagucumita mu mutima» (Luka 2:34-35).
Iyo Yesu aje mu bintu, impaka ziratangira, kandi niko bigomba kumera kugirango ibyanditswe n’ibyahanuwe bisohore. Mariya Esther nawe iyo avuze bahita barakara ngo mba natukanye kandi mbubaha cyane. Kuko ngo ubutumwa buba nta kinyabupfura kirimo nta burere bwiza rwose, ngo jye na Yesu na Pawulo nta discipline tugira, ngo Yesu yasubizanyaga abatambyi agasuzuguro, na Pawulo yavugishaga «ihanjagari».
Amaraso ya Yesu niyo atwezaho ibyaha, ntabwo ari aya Data wa twese kuko ntiyigeze aba umuntu ngo bimuheshe gupfa. Kandi tugomba no gusobanura neza iyo Mana tuba tuvuze iyo ariyo kuko hariho Imana nyinshi. Dore umwuka uhari : ni nk’igihe cyo mu 2 Ngoma 18:10-11 «10Sedekiya mwene Kenana yicurishiriza amahembe y’ibyuma aravuga ati “Uku niko Uwiteka yavuze ati ”Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.” 11N’abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Zamuka utere i Ramoti y’i Galeyadi uragira ishya, kuko Uwiteka azahagabiza umwami». Hari n’abandi b’abanyabwoba batinya kuvugisha ukuri bagateza n’abandi ubwoba. Muri 2 Ingoma 18:12 turasoma ngo «Maze Intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti dore
