537

rurabarora, uwo murengwe badukanye uzabagaruka nk’abo hambere». 

Habyarimana amaze kuvana u Rwanda muri rwa rwobo, bariya Banyuramatwi bahise bitwa «abagabo b’i Gitarama», ako kanya barasuzugurwa karahava kandi bari bafite impano. Rwanda we! Icyo nanga cy’abanyepolitiki mbi, n’uko ahanini bavuga ko bashaka gusigira abana umurage mwiza, baba bafite iyerekwa ryiza, ariko cya kindi kiba mu Rwanda n’ahandi batazi kikabagamburuza, maze bagasigira ababakomokaho na bene wabo umurage mubi cyane wo gupfa, guhunga, kwangara, ikimwaro cy’iteka, n’ibindi bibi utasigira uwawe uramutse utekereza neza. Bikagendana n’isoni n’ikimwaro. U Rwanda ni ishuri-kaminuza-ntangarugero. Buri wese waryizemo yagombye kumenya ubwenge, none ndabona barisohokamo bameze nk’uko baryinjiyemo. 

Twirinde umurengwe w’uburyo bwose, twirinde kumena ibiryo abandi bicira isazi mu maso, twirinde gusuzugurana, twirinde kuvuna umuheha ngo batwongeze undi, twirinde umuteto mu gahinda. Reka mbabwire : twirinde kwishyira hejuru, n’ubwibone; twirinde gusesagura, twirinde kumera nk’aho twiremye, twirinde kuvuga ko Imana itabaho, twirinde kurya iby’imfubyi n’abapfakazi bitazadukoraho. Twirinde gushinyagurira abakene n’abamugaye, twirinde kumvako hari uko tumeze. N’ugirira nabi imfubyi, nawe abawe bazaba imfubyi babagenze uko wagenje ab’abandi. N’ugirira nabi umupfakazi nawe uzapfa uwawe apfakare bamugenze uko wagenje ab’abandi. N’ushinyagura nawe uzashinyagurirwa. Iryo ni ihame ryo kubiba no gusarura, ntaho wabicikira. 

Repubulika ya mbere yagombye kuba yarabereye iya kabiri akabarore, iya kabiri yagombye kubera iya gatatu akabarore, ikayibera n’indorerwamo, yayindi yo ku modoka yitwa rétroviseur, kugirango ibibi byakozwe icyo gihe bitazongera, maze aba bariho bavaho bagasigira icyitegererezo abazabasimbura. 

Narababwiye ngo Repubulika ya mbere yarapimwe Imana isanga idashyitse, n’iya kabiri biba uko. Repubulika ya gatatu nimwe mubwirwa : Mwirindeee! Ndapima nkabona namwe nta biro bihagije biraboneka, sinzi uko muri bubigenze. Rahira ko mudatangiye gutsindwa, umuhamagaro w’u Rwanda wabatsikamiye cyane. 

Kubera ibi ibihe bidasanzwe turimo rero, kubera «état de siège / état d’urgence» turimo, nimwumve iri «TANGAZO». Minisiteri y’Umutekano mu Mwuka Iramenyesha Abakristo b’abarokore bose ko bibujijwe kwivanga n’amadini ayo ay’ariyo yose aribyo bise «IMPUZAMADINI»: 

– Birabujijwe kwirirwa mujarajara mushakisha abahanuzi, buri wese yishakire Imana ku giti cye, izamwiyereka.