Ku birebana n’Ububyutse bw’u Rwanda rero, Itorero riratwite ariko kubyara neza byararinaniye. Muganga mukuru ariwe Mwuka Wera arakomeza aragerageza, ariko mu kugerageza amakosa yose yakozwe n’uyu mugore utwite, ibibazo byose niwe wabyiteye.
Uhereye kuva yasama iyi nda, “uyu mugore” yitwaye nabi cyane : ntiyigeze yikingiza; nta fishi agira; ntiyigeze arya indyo yuzuye ikwiriye umugore utwite umwana umeze kuriya; ntiyambaye imyenda imurekuye; kenshi yagiye anahisha iriya nda; ahishako atwite; n’ibindi byinshi byazatuma atabyara neza; yagiye akora imirimo idahuye n’uko ameze; yagiye yiha kwigana abadatwite. Niyo mpamvu kubyara neza byananiranye. Iyo kubyara neza binaniranye, hatangira uburyo bwo guterwa za «Theobal». Nabyo birananirana, basanga umwana ni munini n’ubwo atariye indyo yuzuye, ariko ntibamukurura kuko batinyaga ko byamugiraho ingaruka mbi kandi akenewe cyane, kandi ubwo niko uwo mubyeyi afite ibise. Ibise kandi birababaza cyane, abagore babyaye bonyine nibo babyumva.
Ikibazo rero : Kubyara neza byaranze; umugore aterwa Theobal imusigira ububabare n’ubumuga bwo guhora ababara mu mugongo; bagiye no gukurura umwana basanga hakwangirika byinshi. None. inama y’abaganga yarateranye yemezako uyu mugore agomba kubagwa, n’umugabo we yarabisinyiye. Impamvu nyamukuru ni uko uyu mwana akenewe vuba cyane kandi akazavuka ari muzima. Nyina sinzi uko bizamugendekera, kuko ashobora no kubigenda mo. Ariko igikenewe ni “UMWANA”.
Ufite amatwi niyumve icyo Umwuka abwira Itorero : Uyu mwana niwe “BUBYUTSE”. Imana igiye gukubura ibishingwe n’urukungu ibitwike hasigare amasaka meza, kandi arahari n’ubwo ari make bwose. Imana yahaze amayeri abiyita Abanyarwanda bayishyiraho, bibwirako Imana ari igicucu bakagenza uko bishakiye, baziko bayiremye mu ishusho yabo. Mwanze kureba ku Musaraba, ngo mwizere uwawubambweho. Mwanze kujya munsi y’Umusaraba, ngo mwakire imbabazi. Mwanze gukunda Imana n’Umwana wayo, mwanze no kuyumvira. None iraje kandi ije irakaye.
Ni agahinda kubona uyu mwana yazarerwa na nyina wundi ataruhije, bitewe n’uburangare bwa nyina nyawe, kuko ntiyumva inama, ari mu majyambere. Césarienne nibwo buryo bwa nyuma bukoreshwa, ariko uyu mwana we agomba kuvuka byanze bikunze. Nyina baramubaga rero. Kandi abagore batinya kubagwa cyane.
IBITAMBO BY’INTWARI Z’IBIKENYA
«Kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha». (Abaheburayo 9:22)
