543

Igitambo ni ikintu kicwa kugirango kigire icyo kirengera kandi nta gitambo kibaho. Igitambo kigomba gupfa kuko kiba kigiye mu mwanya w’icyo gitambiwe. Bivugango igitambo kirapfa, icyo gitambiwe kikabaho. Ukurikiranye uko byagiye bigenda muri Bibiliya, ukareba n’igihe cyose mu mateka y’isi, cyane cyane ay’iwacu mu Rwanda, uzasanga hagomba kubaho «ibitambo by’intwari z’ibikenya», kugirango hagire ibibaho. Habaho ibitambo kugirango bicungure, bibe impongano, bipfe mu mwanya wa byabindi bigomba kubaho. 

Ndabaha urugero rwa mbere rw’igitambo mwese muzi : Yesu Kristo. Sindi butinde ku bye benshi murabizi, yaritanze aba igitambo gikomeye kizima, aritamba ngo tubeho ubuziraherezo. Arapfa tubaho. Igitambo kigomba kuba nta nenge gifite. 

Reka noneho turebe ibindi bitambo wenda utari uzi byatambwe ngo hagire ibikira. Kuberako igitambo kigomba kuba ari kizima akenshi gikunze no kutagira inenge kigomba gusuzumwa, kigomba kuba ari gitoya mu myaka kugirngo kigire agaciro kuko igitambo cy’umusaza ntabwo byakumvikana neza, kuko n’ubundi aba yegereje g No mu bitambo by’inyamaswa Imana yasabaga izikiri ntoya : 

– Isaka, doreko ashushanya Kristo, yagiye gutambwa afite imyaka 13, nawe unyumvire! 

– Abana b’igihe cya Mose babaga ari abahungu b’uduhinja, kuko itegeko ryavugaga ko abahungu bavutse bagombaga kubaniga, ariko abakobwa bakabaho. Bariya rwose babaye ibitambo bya Mose kuko niwe Satani yahigaga. 

– Abana b’igihe cya Yesu “kuva bamaze imyaka ibiri n’abatarayimara” nabo babaye ibitambo bye byamutegurizaga kugirango nagira imyaka 33 nawe azacungure isi ari umusore w’intarumikwa. Muri Bibiliya harimo ibitambo byinshi by’ibikenya. 

Reka noneho tuze iwacu mu Rwanda. Habayemo ibitambo byinshi ariko ibikomeye muribyo ni igihe cyose habaga hari intambara z’amoko hagati y’abahutu n’abatutsi, cyangwa se cyera abami batanze cyangwa bagiye kwima, cyangwa hari ikindi kibazo gisaba igitambo. 

Buri gihe hicwaga cyane abasore, abana b’abahungu. I Burundi ho rwose ngo bajyaga bica abagabo gusa hagasigara abagore b’abapfakazi. Biri mu mateka yabo. Mu Rwanda niho bagaciye muri jenoside bica n’uduhinja, babaga n’amada, botsa n’ibibero by’abagore, barya n’imitima, banywa n’amaraso yabo. Ibitambo bikunze kuba igitsina gabo kuko no mu isezerano rya kera Uwiteka avuga ngo “Nibamuhe amasekurume n’amapfizi y’inka n’intama“.