IGICE CYA 12 : NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA
«20Uwiteka aravuga ati “Ubwo gutaka kw’abarega i Sodomu n’i Gomora ari kwinshi, ibyaha byaho bigakabya cyane, 21ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw’abaharega kwangezeho, kandi niba atariko bimeze, ndabimenya… (Itangiriro 18:20-21)
RWANDA NYUMA Y’AMAHIRWE YAWE YA NYUMA URACYAFITE UMUZI W’INZIKA Y’INZIGO.
Mu by’ukuri nta gahe gasigaye, buri muhutu, buri mutwa, buri mututsi, abiyita Abanyarwanda bose, bashatse bakwishyira mu maboko y’Uwabaremye kuko tugeze cya gihe Imana ibwira Nowa iti «Iherezo ry’abafite umibiri bose rije mu maso yanjye…» (Itangiriro 6:13).
Yesu yabwiye Abafarisayo ati «Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, niko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu : 27bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose. 28No mu minsi ya Loti nayo byari bimeze bityo : bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga, 29maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose. 30Ni nako bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho». (Luka 17:26-30).
Murumvako igihe cya Sodomu na Gomora Aburahamu yatakambiye kugeza aho Imana yigendeye Aburahamu agasigara avuga? Nabwo ngo uwo mujyi wari uteye imbere cyane bose bawutangarira kubera ICT. Yesu yarongeye abwira Sawuli (Pawulo) ati «Biragukomereye gukomeza gutera imigeri ku mihunda». Icyo gihe Sawuli yari akabije gukora mu jisho ry’Imana n’Umwana wayo, akora, agakoreshwa n’idini. Uko byamugendekeye murabizi (Ibyakozwe n’Intumwa 9).
Icyaduha tukamera nka we aho kumera nka Herodi (Ibyakozwe n’Intumwa 12:21-23). Ubu kandi kubera gupinga kwawe, ntushobora no kubitekerezaho, kuko uri «very busy». Cyangwa use na wa mu”afandi”, ngo umukozi w’Imana yaramubwirije, maze arangije afandi warutashye amaze guhaga no kugira ibintu byinshi, wiyizeye, wifitiye «vision» ye n’imbunda ze, wamaze kwaguka, aramusubiza ngo ibyo ni za «ayidewolojizi» zimeze nka biriya by’abarabu ba Al-Qaida, na Al-Shabab bizirika ibisasu, ngo ni imyumvire yambura abantu ubwenge, ngo ni amadini. Undi yaramwihoreye, ariko amutega iminsi kuko ntawiyita Umunyarwanda wakagombye kuvuga kuriya.
