Ushatse nawe wakomeza ugafatanya agahinda n’Umuremyi kuri dosiye yawe Rwanda! Kuki utumva Rwanda? Kuki ibyago bitakumvisha Rwanda we! Kuki wibagirwa vuba? Kuki usuzugura abagutumweho nk’aho uri umwana wo kurimbuka? Kuki utibuka ibigufitiye umumaro?
Ariko amaboko ufite wayakuye hehe Rwanda? Ubwo butwari bwawe buturuka hehe? Ako gasuzuguro ko se kavuye hehe? Mbega ubwiyemezi no kwanga agasuzuguro! Wambwira aho wabikuye? Ariko ibyakuvuzweho bizasohora byose nta kibuzeho? Nsubiza, erega uzi icyo uriho! Uzi ubwenge ariko ujye uba na muzima.
Ninde ukesha ubwenge Rwanda? Ese ko utavuga kandi ubundi usanzwe uri imvuzivuzi, wabaye iki? Watsinzwe se da? Cyangwa urimo gupanga ibindi, ibyo nkubwira wabisuzuguye nk’uko usanzwe, wansuzuguye? Dusuzugurane? Njye se ko naba mfite icyo ngusuzuguranye wowe ufite iki?
Rwanda ndagutinya kuko ushirika ubwoba ukaba ukunda no guhangana. Ubu se uzabivamo? Uri nka wa mugore w’inyongezankoni? Ngo uratabara ntuterwa? Mbega ibinyoma gusa! Uribeshya ugirango urambeshya. Ahubwo ushigaje kwitera ubwawe, cyangwa byaranabaye ukabihisha doreko wibwirako ari wowe uzi ubwenge wenyine. Aho uhisha hose hari Ireba, umunsi umwe izabikubaza ubure icyo usubiza, ndetse uzanamwara ubure aho ukwirwa.
Warangije kwitera ugirirwa akabanga none urashaka kukimenera ubwawe. N’ubundi niwowe usanzwe wivamo, kandi noneho nta n’icyo bikimbwiye, kuko urancenga cyane, ndabihaze, dore watangiye no gusibanganya ibimenyetso. Kuko ukunda kugaragara neza inyuma kandi imbere hawe haraboze, ukunda kuvangavanga byose.
Byose byakubaho, cyangwa byakubayeho, cyangwa bigiye kukubaho. Ko wanga n’agasuzuguro kandi bavugako gucishwa bugufi bibanziriza gushyirwa hejuru, maze kuba hejuru na byo bikabanziriza gucishwa bugufi? Jye ndi wowe nahitamo ubu kuba ncishwa bugufi; nigirira ubwoba bwo kwambarira ibicocero aho nambariye inkindi.
Ko wanga guseba wakubashye Iyaguhanze. Kuko njye byambayeho ibyo nkubwira ndabizi. Ariko ndabona uri hejuru cyane mu bushoroshori ibikoba bikankuka Rwanda, maze amabere nayo akikora kandi ntaheruka konsa. Mbona ibyawe bisa n’ubukunguzi, kandi niwowe wikungurira.
Ngirentese ko «gukunda ikitagukunda ari nk’imvura igwa mu ishyamba». Menya ko urushya gusa. Ariko nanjye ndarushye cyane,
