554

comment obtenir amoxicilline sans ordonnance

watangiye kumuhungeteshwa, bya bindi byawe, kandi koko ntako atari yaragize. Sinamuseka, nawe ntuseke, kuko inkoni ikubise mukeba iyo udashaka amahane uyirenza urugo, cyane cyane iyo uri uwiyita Umunyarwanda, uba mu Rwanda ubizi neza. Nonese ko wayibitse wayibikiye iki? Si ukugirango nawe izagukubite ndetse inakubabaze kuko izaba yarahonze. Wari wamuhahamuye, wamwisubiranye, byose byamwisubiranye. Iteka wisubirana abawe, wabanje kubashuka ngo nibyiza, bamaze kuba aba mbere ku isi yose, bamaze kwiyizera, maze ukirundarunda ukayoberana. We yabonaga akora neza. Rwanda urarushya! Utesha umutwe abagutuye buri wese aba aneka buri wese, bivuga ngo bose baratinyana, bose ni ba maneko. 

Ubona ibyo byazakugeza hehe? Rwanda rwa GASABO NSHYA, imaze kuvanwamo biriya bigirwamana, biriya bigage byirirwa bibira. Na biriya bivumu ibyabyo bigiye ahagaragara, kuko birica byinshi. Byatwaye ubwenge bwawe Rwanda maze biguha ubucuramye. Watumye niga amateka n’imbonezamubano, kugirango duhangane ariko wapi, bimwe byamfiriye ubusa nawe bitagusize, duhomba twembi. 

Rwanda ibikurimo ntibishakako ubyara ngo uheke kandi niko byakubeshye ngo bizaguha byose. Ni ukugirango bihore biguhekura. Ubyare ibikenya gusa bihora bisiga ibitenga bituzuye. Bahora bakereye urugamba no gutabara. N’ibitabareba babyirundamo kugirango babone icyabagabanya kandi n’ubundi basanzwe ari bakeya. Kuva wabaho uhorana amahano. Ugira “udutendo” tubi bikabije. Ni wowe ubarizwamo abitwikira mu mazu, abamarana bavukana, abirukana abo bavukana, abarurumbira ibyo batazamara, abubaka ayo batazabamo, abiga ayo batazakoresha, abatabara ntibatabaruke, ababyara abo batazarera, abarwanira inzuri, aborora izo batazakama, abambara ntibaberwe, abaruhira ubusa gusa gusa. Ibyo nise «kuruhira Nyanti ya Ntibanyagwa». 

Ni wowe uhorana amarira y’abapfakazi basigiwe inda, cyangwa impinja zitazi uko ba se basaga. Niwowe ubarizwamo amateka mabi. Niwowe ubarizwamo ubugome ntangarugero. Ko hari aho wagaburiraga imfungwa igishyimbo kimwe (1) ku munsi, ko hari abo wicaga urubozo ukanabahamba babona, ubaha umunyu mwinshi ngo bazicwe n’umwuma. Rwanda we! Ko ufite ubugome bwakurenze, hari icyo waba upfana na Sekibi? 

Wuzuye ubugome bujya kurenga ubwa nyirabwo Satani. Ko hari aho nigeze kumva niba barateraga urwenya ngo nawe yarakwihakanye ngo hari ibyo ukora atabigizemo uruhare. Ngo umurusha ubugome ra! Arakubeshya arajijisha niwe ubiguteza, niwowe apimisha aho ageze, kuko aziko afite igihe gito. Nawe wemeye kuvanga imari nawe. Ba uretse uzaba urarora, arakwigarika aho bukera! Urasigara mu cyeragati, bose bari buguhe urw’amenyo.