560

Sinigeze ninyagamburira ahandi ngo mbe nabayo agahe, n’iyo nagiraga aho ngana ngo mbone nahumekaho wahitaga unkururisha rukuruzi yawe wagirango waranzinze. Ngo ugomba guhora undemereye? Buri gihe uba ushakako duhorana kandi mu bibazo, kuki mu byiza utanshaka ngo tubisangire? Mbwira icyo uba utekereza. 

Ninde wahamagawe hagati yacu? Niwowe? Cyangwa nijye? Cyangwa nitwe twembi? Ibyo aribyo byose harimo ikintu kiduhuza ntarasobanukirwa. Reka mbe nigiyeyo. Kuko iyo nkuruhutse wowe. ntunduhuka. Kandi ngo ntugira aho uregwa. Ariko ibyo ni ibyawe, jye mfite Umucamanza uca izitabera. Narakuririmbye, ndanakuririmbira, ndanakuririmbisha, ariko uri indashima niko wambereye, none ndananiwe nsanze uri «Ntamunoza». Isaha ishigaje iminota, nanjye ngo iminota, nako ni amasegonda, n’ibice byayo maze nawe uti iki? Urajya hehe? Wakwakirwa nande? Ko ushakishwa n’isi yose? Ninde waguha indaro se ko byose wabyangije. 

Byinshi byabaye ndora. Nakuze mbona ibikuberamo nkibaza aho bizahereza. Aho abagutuye bose basubiranamo n’iyo nta kibaye. Bibarimo n’iyo ntabyo barabihimba kugeza amaraso amenetse. Ariko ibije nibyo bya nyuma 

Umuto n’umukuru, umuremure n’umugufi, amajyepfo n’amajaruguru, abize n’abatarize, abazi kurasa n’abazi kwandika, abazi gucuruza n’abikorera ku giti cyabo, bose buzuye imyuka y’inzangano barazwe n’abababanjirije babasizemo «IMIZI Y’INZIKA Y’INZIGO». Abo bana uzabagenza ute? Ntabwo wabashobora. Maze Ishobora byose yabagusaba ngo ibagufashe, ukayirebana agasuzuguro. 

– Ko ibyo upanga byose ubipangira hejuru y’imizi y’inzika y’inzigo? 

– Ko wubakira amagorofa y’imitamenwa hejuru y’inzika y’inzigo? 

– Ko wungira hejuru y’inzika y’inzigo? 

– Ko ushakashakira hejuru y’inzika y’inzigo? 

– Ko wigishiriza ikoranabuhanga hejuru y’inzika y’inzigo? 

– Ko wunga ugasudira ufatanya icyuma n’igiti hejuru y’inzika y’inzigo? 

– Ko uhuriza mu ngando nyinshi na za morali hejuru y’inzika y’inzigo? 

– Ko uhemberwa ibikombe n’amashimwe menshi hejuru y’inzika y’inzigo? 

– Ko wibukira buri gihe mu bikomere bidashira hejuru y’inzika y’inzigo? 

– Ko wambariye neza byahebuje hejuru y’inzika y’inzigo?