nk’ibyanditswe muri Yona 3. Ariko twanze kukumvira. Nacanganyikiwe mbabarira Mana, ndimo gusenga incuri, ngeze mu marembera nanjyese? Nanjye ngeze aho kuvugango «ntako ntagize». Nanjyese kandi koko? Nanjye ndavuzengo ntako ntagize koko? Eheeee! Ndamenye rwose. Iri jambo ndaryanga cyane, kuko n’ijambo ry’ubwihebe, n’ijambo ry’umuruho. Ngo iki? Ariko jye ntacyivugo mfite, kuko nta n’uruvugiro mfite, naranoze sinshaka kunogoka.
Hamwe n’urukundo rwawe rurenze urugero, nagusabaga kuvuga irya nyuma, nyuma y’amahirwe yacu ya nyuma, RWANDA; kandi ndizerako ari ryiza. Ariko Rwanda uri Intagondwa, wakwemera ukahagwa, kubera izima ryawe. Ndavuga nivuguruza nawe nkagerageza kukuvuguruza, Mana, nirengagiza ibyo wagiye umbwira. Icyo nzi n’uko umfitiye imbabazi nyinshi, kuko ndi igikoresho cyagimbye ndetse bikabije, kubera gukoreshwa cyane, niwowe wenyine wanyikiriza, kandi Mana yanjye yampamagariye uyu murimo, mbabarira ibyaha byose naba narakoreye muri uyu muhamagaro, kuko ni byinshi. Nibutse ibyo Mose yazize. Kandi ndabizi neza ko «Umurezi» adashobora kubura ibyo yitwaza ngo abizane imbere yawe, ariko mbabarira kuri byose bitagushimishije, nyeza n’amaraso ya Yesu Kristo.
Aha ndakwinginze Mwami Yesu ngo amaraso yawe anyeze antunganye. Ndakwinginze, kandi koko mfite n’isezerano rishyize cyera, rirambye. Mbabarira muri byose : aho nitotombye, aho navugagujwe, aho narakaye natonganye, nacyuriranye, navumye. Mbabarira Mana. Mbabarira n’aho naguye nkarambarara nkaramirwa n’imbabazi n’ubuntu byawe, n’Ijambo ryawe rivuga ngo : «Wa mwanzi wanjye we ntunyishime hejuru, kuko iyo nguye ndabyuka». Kandi ndakwinginze ubabarire na buri wese wiyita Umunyarwanda uzashimako iki gikorwa gikorwa kikabyara imbuto.
Urakoze Mana yanjye ku bw’imbabazi n’ubuntu n’urukundo byawe byinshi, byose mbyingingiye mu izina rya Yesu Kristo Umwami n’Umucunguzi wanjye, Amen!
