3

N’ubwo maze imyaka isaga 16 narakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye kandi nsoma Ijambo ry’Imana buri munsi, ntabwo nari narigeze nsobanukirwa ko n’ubwo mu mategeko y’ab’isi icyaha ari gatozi, nyamara ko mu buryo bw’umwuka icyaha gikozwe mw’izina ry’ubwoko cyangwa umuryango kigomba kwihanirwa kikaturwa n’utaragikoze ariko cyarakozwe hitwajwe ubwo bwoko cyangwa umuryango. Ariko umunsi numvise Marie Esther Murebwayire asobanura Ijambo dusanga muri Obadiya umurongo wa 11 rivuga riti «Wa munsi wihagarariraga urebera gusa, … wari umeze nk’uwo muribo», uwo mwanya nahise nsubiza amategeko nigishijwe «mu kabati», ndatekereza, ndetse mboneraho kwibukako Bibiliya itubwirako «ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana» (1 Abakorinto 3:19). 

Iri jambo ryo muri Obadiya 11 ryatumye nsubiza amaso inyuma nibuka ukuntu ubwo nari muri Amerika muri Nyakanga 1994 narebaga kuri za televiziyo imbaga y’abahutu iriho ihungana n’abicanyi ruharwa bari basize banitse imirambo ku gasozi, nyamara abo bahutu bakagendana n’izo Nterahamwe nta bwoba nta n’umususu. Nahise nsobanukirwa impamvu mu buryo bw’Umwuka n’umuhutu utaragize uruhare mu itsemba-batutsi, icyo cyaha kimwomaho nk’umuvumo, kandi ko atari ku bw’amaraso ya Yesu, uwo muvumo ntaho abahutu tuzawuhungira. 

Ndakangurira abanyarwanda bose, ariko cyane cyane bene wacu b’abahutu, kwakira ubuhamya n’ihishurirwa biri muri iki gitabo bafite ubwoba no guhinda umushyitsi; bagaca bugufi bagahindukirira Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, tukihana twese nta zindi mpaka cyangwa urubanza icyaha cy’itsemba-batutsi nk’«ICYAHA RUSANGE» Interahamwe n’abari bafatanije nazo bashyize mu bikorwa bitwaje ubwoko bwacu bw’ubuhutu. 

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese mutangiye gusoma iki gitabo «UMUZI W’INZIKA Y’INZIGO : RWANDA NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA». 

Pastor Jean-Claude Kalinijabo 

Vancouver, Canada 

22 Mata 2013.