14

Ndasenga ngo muzabone u Rwanda rushya rurimo ubwiyunge bwuzuye bw’Abanyarwanda nyabo «HUTU-TUTSI-TWA», mukorere Umwami wacu Yesu nta nkomyi. Imana nkorera izabitura ibirenze ibyo mwanyihanganiye byinshi, kandi mumbabarire aho nabaremereye, n’imibereho mibi yose mwahuriye na yo mu Rwanda. Ntacyo nabakinze, burya byose byaterwaga n’umuhamagaro, kandi ntimwashoboraga kubisobanukirwa kiriya gihe, ariko muzasobanukirwa. Kimwe na bakuru banyu, rya jambo mporana riragarutse : «MUMBABARIRE» 

Ubu nkosora bwanyuma, babonanye na bakuru babo nyuma y’imyaka 18 irenga. Yesu yangiriye neza. 

IKI GITABO NGITUYE KANDI : 

  • Abanshyigikiye muri uyu murimo, abagaragaye ni bacye cyane, abataragaragaye nibo benshi, bankomeje, haba mu masengesho no mu bifatika, buri wese yiyumvemo. Muzahembwa n’Imana yonyine; mvuze ibyanyu bwakwira bugacya, iyo ntabagira wenda mba naranabivuyemo. 
  • Inshuti yanjye Zitoni Murenzi (Mama Mokambi) aho usigaye ukorera Umurimo w’Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Wamenye umuhamagaro wanjye ntarawumenya, umfasha utizigamye, Imana yacu EL-SHADDAÏ izakwitura ibiruta urukundo wanyeretse n’inama wagiye ungira, kandi sinibagirwako uri muri bacyeya bazi ubuhamya bwanjye bwose. 
  • Inshuti yanjye twasangiye imibabaro irenze urugero, irimo «imiruho n’imihati» muri aka kazi, kuva katangira muri 1996 : Ntawiha Tusali Jeannette (Mama Aimé), Imana iri hafi kugusubiza ku bwo gukiranuka no kwihangana. Nubaha kwizera no gushikama byawe, komeza ubudahemuka, ntuzagwe isari. 
  • Ngituye kandi abandwanije bose, abambeshyeye, abamfunze, abagerageje kunyambura ubuzima ni benshi, kuko mwatumye negera Imana cyane, menya ibyo ntari kumenya iyo mutaza kundwanya ngo mumpinge (gupinga), mumpige (guhiga), munyamagane umunsi ku wundi, munyite amazina mabi yose abaho. Nuko «Byose bikaba byarafatanirije hamwe kunzanira ibyiza» (Abaroma 8:28). 

Imana yanyujujemo isoko y’imbabazi, namwe ndabakunda, kandi muzajya mugenda musobanukirwa, ndetse bamwe mwatangiye gusobanukirwa, kuko : «Wanga kumva ariko ntiwanga kubona». Mwabaye ibikoresho bya Satani byo