34

n’amateka y’u Rwanda, kandi bombi «ibyaha rusange» birabahemuza ku mugaragaro, kuko n’imyuka ihora izerera ibashakisha. 

N’uwiyita Umunyarwanda utarakoresheje amaboko ye ngo avushe amaraso, ururimi rwe rwasutse ubusagwe bwica, ruranagambana. Bacye cyane batishe ntibanacumurishe indimi zabo. Ni bacye cyane ariko, abo ngabo uwapima imitima yabo yasanga ibyarimo cyangwa ibirimo ubu byarimbura ubwoko na none. Hakaba n’ikindi gikoresho cyakoze ishyano ntakwibagirwa cyitwa «agatoki». Gutunga agatoki! Namenye neza umuhamagaro w’u Rwanda, imigambi Imana irufitiye, ari nabyo biruteza ibibazo, maze umutwaro uriyongera. 

Umwanzi we arabizi, maze agaca inyuma akaregana, akaturega (Itangiriro 18:20), ibirego bye bigafata kuko biba birimo ukuri. Imana nayo ikamureka kuko ica imanza zitabera, igakora ibikwiranye n’ibirego bye. Iteka Satani afashwa n’uko tutari twamenya (Hoseya 4:6). Ariko igihe cyageze ngo tumenye, kuko twese twarababaye cyane, ushaka inyongezo zo kubabazwa birenzeho azabihabwe wenyine ku giti cye, bitari «rusange», niryo sengesho ryanjye. Ibi nibyo maze igihe nsaba Imana ko uwiyita Umunyarwanda : umuhutu, umututsi, umutwa batazashaka kumvira Imana ngo ibakize, bazajye bapfa bonyine rwose. Duhaze guhitanwa buri gihe n’ «ibyaha RUSANGE». Intagondwa z’aya moko Hutu-Tutsi, zijye zizirika ibisasu zonyine, ariko ze kugira uwundi zihitana. 

Mana umbabarire unyumve. Intagondwa zigitsimbaraye ku turere n’amadini, n’amashyaka ya politiki, Mana umbabarire unyumve, bene abo bazajye bizira bonyine. Niba badashaka kwakira Yesu mu mitima yabo, ngo bashyire ibibazo byabo ku Musaraba, bazarimbuke bonyine. 

Mana ndakwinginze : Uwo nguwo udashaka kwihana akaba atsimbaraye kuri kamere y’ubwoko bwe n’idini rye, n’ishyaka rya se na nyina na sekuru, n’ibindi byaha adashaka kureka; iyo ntagondwa y’umuhezanguni y’ubwoko bwe n’idini rye irwana no kubirengera kuko ngo birengana, uwo wumva ko ariwe wababaye wenyine, cyangwa se abo bumva ko aribo bonyine bababaye, biciwe cyane, izo nkomere zidashaka kuvurwa ngo zikire, ziramenye ntizigire abandi zihitana, zizarimbuke zonyine. Kuko nta wababuza kurimbuka kandi aribyo bashaka. Ibyo bisasu biziritse bizabahitane bonyine. Twebwe turarushye, kandi koko turarushye Mana. Tabara abarushye ntuduhanane n’abanyezima. 

Nkunda u Rwanda n’abiyita Abanyarwanda biturutse ku rukundo rw’Imana gusa, «AGAPE», ubundi kuri njye nta gikundiro abahutu n’abatutsi bakagombye kugira imbere yanjye. Nsubiyemo ngo nta gikundiro bakagombye kugira. Kuko ubu nanjye iyo ntamenya Yesu ngo ampe umurongo wo kugenderaho, agenda ankanda ndetse rimwe na rimwe akambabaza cyane mu buryo bwe, ubu nakagombye