36

hutu. Ibifitemo uruhare rero 100%. Maze kuri njye «hutu» isigara ari igipampara kidafite ubuzima, nta mbaraga igifite muri jye. Ntangira kubasengera ngo bihane ntabogamye. Tutsi nayo isigara kuri njye ari iyo kugirirwa impuhwe gusa, kuko nayo ibyayo ntibyari byoroshye. Maze nsigarana umwenda na n’ubu ntari nishyura abacitse ku icumu rya jenoside, ariwo wo kubacira bugufi igihe cyose. 

Nguko uko Yesu yatumye ntsinda imizimu y’amoko. Ndavuze ngo ni Yesu watumye ntsinda imizimu y’amoko. Yesu yatumye nesha imizimu y’amoko. Ni Yesu gusa. Reka ngusubiriremo ngo NI YESU GUSA WABIGIZEMO URUHARE. Nta n’ibindi wandatira bishobora gukiza amoko, ntabyo. 

Nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2003, nagize iyerekwa. Mbona mpetse Perezida Kagame mu mugongo mukunze cyane, turimo kugenda mu muhanda wa kaburimbo urambuye, ahantu hameze nko ku kibuga cy’indege i Kanombe. Ariko mbere y’uko muheka twari twabanje gusezerana ko : «N’iyo byagenda gute atazamva mu mugongo ntamubwiye», ntamwiyururukirije ubwanjye. Arabyemera, maze tugenda ambwira amakuru yo mu gihugu no mu Biyaga Bigari. Mu kanya haza kuvuga isasu ritoya rya pistolet, arinyagambura ashaka kumva mu mugongo, ndamwangira. Mu kandi kanya havuga noneho igisasu kinini, aranyiyufura ariko nanjye nkomeza imijishi y’ingobyi nari muhetsemo, kuko nayo yari ikomeye. Atangira kwitotomba no kuntuka ibitutsi byo mu giswayire no mu cyongereza byinshi, ngo nimwururutse ngo ninde wambwiye kumuheka, ariko ndamwihorera, ngo ariko namuhetse mu biki? 

Ubwa nyuma bateye bombe irivugiza cyane ndetse n’ivumbi riratumuka imbere y’aho twari tugeze, noneho ahita amva mu mugongo n’imbaraga araturumbuka ariruka aransiga, mubona arenga yiruka cyane, ashakisha abateye bombe. Avuga asakuza cyane muri ya magambo abasirikari bakunda kuvuga atumvikana, asa n’aho atanga amategeko, ariko abo yayahaga ntabo nabonye. Ubwo n’ingobyi yahise igwa sinayitaho, kuko yaturumbukanye imbaraga nyinshi. Imana irambwira ngo «Ubundi se wangiraga iki kumuheka? Ntagucitse se»? 

Nari narabanje kwanga kumuheka mbere, kuko hari undi nakundaga w’umuhutu nashakaga guheka, Imana yampitishijemo hagati y’uwo na Kagame mpitamo uwo nguwo. Kandi Imana yo yashakaga ko mpeka Kagame icyo gihe. Kuko uwo wundi ngo hari abandi bari bamuhetse. 

Numva Imana imbwira iti «Ko n’ubundi agucitse se wiruhirizaga iki? Uko agucitse kandi yari akuri mu mugongo, ariho nari naramuhitiyemo kumuhisha, kandi akaba ariho yagombaga kurindirwa, none akaba aturumbutsemo, mureke agende, kandi koko