50

isi cyangwa uw’ikuzimu, ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba. 4Nuko ndizwa cyane n’uko hatabonetse ukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba. 5Umwe muri ba bakuru arambwira ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n’Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.” 

6Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w’Intama uhagaze usa n’uwatambwe, afite amahembe arindwi n’amaso arindwi ari yo Myuka irindwi y’Imana itumwa kujya mu isi yose. 7Araza akura cya gitabo mu kuboko kw’iburyo kw’Iyicaye kuri ya ntebe. 8Amaze kwenda icyo gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Umwana w’Intama, bafite inanga n’inzabya z’izahabu zuzuye imibavu, ari yo masengesho y’abera. 9Nuko baririmba indirimbo nshya bati “Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe, 10ukabahindurira Imana yacu kuba abami n’abatambyi, kandi bazima mu isi”». (Ibyahishuwe 5:1-10

Mu mateka y’isi n’ijuru, Yesu wenyine ni we WITANZE ARANITAMBA, kubera ko Igitambo cye cyagombaga gucungura abari mu isi, kandi ari cyo cyahagije iteka. Kuko ni Umucunguzi w’abari mu isi. Yatanzwe n’ibyitso basangiye ubwoko, ari bo bene wabo b’Abayuda. Ariko yari yemeye kwitanga. Hagombaga ababishyira mu bikorwa ari bo Abaroma. Iyo yanga ntibyari no gushoboka. Aha bitandukanye n’abandi basanzwe. Kandi buri gihe hagomba abashyira mu bikorwa ibyahanuwe byaba byiza cyangwa bibi. Ari Imana ikoresha abantu, ari na Satani akoresha abantu. BYANZE BIKUNZE HAGOMBA ABASOHOZA UBUHANUZI, BUBI CYANGWA BWIZA. 

Maze Yesu yicwa n’abasirikare b’Abaroma, bari barazobereye mu kwica urubozo. (Matayo 26-27, Luka 23, Mariko 14-15, Yohana 18-19). Umenya kugeza ubu Abaroma batari bihana iyi rusange ya Leta yabo n’abasirikare babo bakoreye Umwami wanjye. Abanyagalileya bishwe na Pilato, abana b’i Beterehemu bishwe na Herode, Titus wasenyuye Hekaru y’i Yerusalemu, n’abandi, bitewe n’uko bategekaga muri Isirayeli. Kandi kugeza ubu ntibari bemera icyo gikorwa kirimbuzi bakoze ngo kibababaze. Bategereje umujinya w’Imana ubwo izibuka byose bibi by’ubugome bagiriye Umwana wayo n’izo nzirakarengane zose z’Abaheburayo. Yego…, Uwiteka azabyibuka, ndetse vuba. 

IBITAMBO BY’ABATUTSI KUVA MURI 1959 

Ibitambo by’abatutsi b’impunzi zo muri 1959 byari abatutsi bo mu gihugu. Abagombaga kubatamba ni abahutu bo mu gihugu, ni yo