53

Buri bwami bwose butanga ibitambo ariko iyo buriho umuhamagaro bwo birakabya kuko Satani aba arwana no kuburizamo uwo mugambi w’Imana. Aba arwana no kumaraho abagomba kuwusohoza. Aha humve neza. Ubwami bwa Yesu buje mu isi, bwateye ubwoba ubwa Herodi wari igikoresho cy’ubwami bw’Abaroma n’abambari babwo, kandi bwari bwarashinze imizi. Abaroma bari biyizeye mu buryo bwose. Ako kanya Satani ashyira mu bikorwa ibitambo bya bene wabo wa Yesu «abana b’Abayuda» bamaze imyaka ibiri n’abatarayimara (hagati ya 0 na 2), ntabwo ari abana b’Abaroma, wumve neza. 

Bibiliya ntivuga umubare wa bariya bana b’i Betelehemu bapfuye igihe Herodi (wari umuyuda w’umufatanya-cyaha n’Abaroma) yahigaga Yesu ari uruhinja, kandi byari ibitambo by’abana b’abahungu bizira inenge. Ari byo byitwa «IBITAMBO BY’IBIKENYA» (Matayo 2:3-21). Byageze n’aho Yesu ubwe apfa akiri umusore w’intarumikwa (imyaka 33), yabaye «Igitambo cy’Igikenya», kuko mu maraso y’ibikenya ni ho habamo imbaraga zo gucungura. Ndabyandika nciye bugufi cyane imbere y’Umwami wanjye… Yatambwe kugira ngo akomeze Ubwami bwe. Mwibuke na cyera iyo abatambyi batambiraga ibyaha, akenshi byabaga ari intama zimaze umwaka.

Impamvu Yesu byamusabye gupfa ubwe, n’uko ari we uhagarariye ibitambo byose, ni we ubimira, ni we ubirangiza, ni we utesha agaciro ibindi byose kuri abo twese twamwizeye, kandi yageretseho no kuzuka, ari na byo byamuhesheje kutazava ku Bwami bwe na rimwe, ari ku Ngoma ye. Aburiho, ni Umwami w’abami ubuziraherezo. Ubwami bwe buzahoraho iteka ryose kuko ni we Mucunguzi w’abari mu isi ku bwo KWITANGA NO KWITAMBA KWE. Ni we wenyine witanze aranitamba, kubera ko na we Ubwami bwe butameze nk’ubw’abandi bami bo mu isi. Ariko kubera ko yari umuntu waje gucungura abantu, hagombaga abashyira mu bikorwa ubuhanuzi bwari bwarahanuwe kuri we. Byari ngombwa rwose ko agambanirwa agatangwa na bene wabo b’Abayuda, nyuma Abaroma na bo bagasohoza kumutamba ku mugaragaro bamwica urubozo. 

«17Kuko ahamywa ngo Uri umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.» (Abaheburayo 7:17). 

Ubwami bwe n’ubw’iteka ryose, Amen! Iyo nta gucungurwa n’amaraso ya Yesu Kristo Umwana w’Imana, (Abaroma 3:25), hakoreshwa amaraso y’ibisimba cyangwa ay’abana b’abantu. Dawidi asimbura Sawuli muzi uko byamugendekeye, yari yatoranijwe n’Imana ivuze ko : «Ibonye umuntu ufite umutima nk’uwayo». Sawuli yasabwe n’abantu, Dawidi ashyirwaho n’Imana. Kugira ngo ajye ku ngoma byaramugoye muzasome izo nkuru, muri Samweli wa mbere n’uwa kabiri.