N’ubwo maze imyaka isaga 16 narakiriye Yesu nk’Umwami n’Umuki0za wanjye kandi nsoma Ijambo ry’Imana buri munsi, ntabwo nari narigeze nsobanukirwa ko nubwo mu mategeko y’ab’isi icyaha ari gatozi, nyamara ko mu buryo bw’umwuka icyaha gikozwe mw’izina ry’ubwoko cyangwa umuryango kigomba kwihanirwa kikaturwa n’utaragikoze ariko ariko cyarakozwe hitwajwe ubwo bwoko cyangwa umuryango. Ariko umunsi numvise Marie Esther Murebwayire asobanura ljambo dusanga muri Obadiya umurongo wa 11 rivuga riti «Wa munsi wihagarariraga ureb ra gusa, … wari umeze nk’uwo muri bo», uwo mwanya nahise nsubiza amategeko nigishijwe «mu kabati», ndatekereza, ndetse mboneraho kwibuka ko Bibiliya itubwira ko «ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana» (1 Abakorinto 3:19).
Iri jamb0 ryo muri Obadiya 11 ryatumye nsubiza amaso inyuma nibuka ukuntu ubwo nari muri Amerika muri Nyakanga 1994 narebaga kuri za televiziyo imbaga y’abahutu iiho ihungana n’abicanyi ruharwa bari basize banitse imirambo ku gasozi, nyamara abo bahutu bakagendana n’izo Nterahamwe nta bwoba nta
n’umususu. Nahise nsobanukirwa impamvu mu buryo bwUmwuka n’umuhutu utaragize uruhare mu itsemba-batutsi, icyo cyaha kimwomaho nk’umuvumo, kandi ko atari ku bwamaraso ya Yesu, uwo muvumo ntaho abahutu tuzawuhungira.
Ndakangurira abanyarwanda bose, ariko cyane cyane bene wacu b’abahutu, kwakira ubuhamya n’ihishurirwa biri muri iki gitabo bafite ubwoba no guhinda umushyitsi; bagaca bugufi bagahindukirira Imana Se wUmwami wacu Yesu Kristo, tukihana twese nta zindi mpaka cyangwa urubanza icyaha cy’itsemba-batutsi nk’«CYAHA RUSANGE» Interahamwe n’abari bafatanije nazo bashyize mu bikorwa bitwaje ubwoko bwacu bw’ubuhutu.
Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese mutangiye gusoma iki gitabo <UMUZI W’INZIKA Y’INZIGO: RWANDA NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA>.
Pastor Jean-Claude Kalinijabo
Vancouver, Canada
22 Mata 2013.
3
