58

Kuri Kigeri V, Ndahindurwa Jean Baptiste byari Ihererekanya bubasha; Tutsi-Hutu, ibitambo byari abatutsi, nawe ntibyamuguye neza, kugeza ubu nandika aracyariho umuvumo w’uruzerero, «ariko agiye gutaha vuba», kuko yatangiye gusobanukirwa n’Agaciro ka Yesu Kristo akamwakira mu bugingo bwe», ariko kugeza ubu nandika ngo ntarabatizwa mu mazi menshi, kandi arimo kuvangavanga Imana nyinshi z’abanyamahanga. Aracyafite udusigisigi tw’igisekuru cye cyari gikomeye mu bigirwamana, kandi Imana irashaka ko amaramaza. Afite abajyanama benshi bamuroha, bagitsimbaraye ku bya cyera, kandi ntaho bishobora gukora. Yagiye atinzwa nabyo, n’ubu ntarahagarara neza. Bizanatuma n’igihe cy’ubwami bwe ubuzima bwe bushobora kuzagabanywaho, ariko akabona ubugingo buhoraho kubw’isezerano. Kuko aho yamenyeye ukuri, ni ukuvuga «Yesu» yakomeje kuvangamo n’ibigirwamana by’abanyamahanga, kugeza n’ubu nandika ntarahagarara neza. Kandi ni no kugira ngo ibyaha bya bose byuzure; iby’abahutu, n’abatutsi bene wabo byuzure hataburaho, ibyaha by’ingoma zose byuzure hataburaho, kugira ngo n’ibihano nabyo byuzure bitaburaho. Ikindi n’uko niba ntibeshye Umwami Kigeli wa V, Ndahindurwa Jean Baptiste ari we mpunzi imaze igihe kirekire hanze y’igihugu cyayo. 

«16Ubuvivi bw’abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw’Abamori kutaruzura» (Itangiriro 15:16). Ariko kandi afite isezerano rikomeye rituruka kuri mukuru we umwami Rudahigwa Charles Léon Pierre, wemeye guta ibyubahiro byo mu isi agatakaza n’ubupfura bw’ubunyiginya, agatura u Rwanda Kristu Umwami. Abikorera imbere y’abagererwa be bose. Sekuru Rwabugiri w’umurwanyi, «Inkotanyi Cyane», na se Musinga w’agasuzuguro, ndetse na Rudahigwa «Nkubito y’Imanzi» babaye abagwa-gasi, ntibaguye mu Rwanda. Ntibatangiye (gutanga) mu Rwanda. Niba baranahaguye ibyabo ntibisobanutse. Ibi nabyo ni ukubyitondera tukabigenzura neza kuko bifite inkurikizi. 

Aha hakubiyemo ibanga rikomeye mu mateka y’abami b’u Rwanda, ariko sicyo kigendererwa. Nyamara ntibyambuza kubaza aho imva z’abo bami ziri, mushobora kuzinyereka? Nkeneye kumenya aho ziri. Iya Perezida Kayibanda iri hehe? Ndayibaza nde? Abo nayibaza sinzi niba bakiriho, hashobora kuba hasigaye mbarwa, kuko nashakaga kuyibaza cyane Lizinde, Biseruka, Sagatwa, Zigiranyirazo, Cyarahane, Butsitsi, Sembagare, Sukiranya n’abandi… Ariko ndabiretse. Gusa ntibyambuza kubaza abakiriho ubu nandika, niba hari icyo baturusha… Nabyo ndabiretse… nta manza z’imikururano nshaka. 

Hari n’abandi nari ngiye gushyira ku murongo bagiye bazira amashyari ya bene wabo; nabyo ndabiretse… Mbajije abariho ubu, «Leta ya Kagame», bansubiza bansuzuguye bananyishongoraho ko batari bahari, kandi ko ari bene wacu bicanye ko ibyo bitabareba,