bitanabashishikaje, kandi ko ari bo babirukanye muri 1959. Ko ntagomba kubasubiza inyuma mu mateka kandi bageze kure mu majyambere. Ko Kayibanda uwo mbaza imva ye, ari we wirukanye ba se na ba sekuru muri 1959. Igihe yabitaga «des bandits». Mbwira uwo mbaza se? Mbajije ab’igihe cyo kwa Habyarimana bansubiza ko bifitiye ibindi bibazo by’ingutu byo kumenya uwahanuye indege ye ngo bamenye ukuri bibonere n’impozamarira, ko ibyo atari byo by’ingenzi byihutirwa. Nabaza nde? Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda? Urwa La Haye? Nta bimenyetso byabyo bagira kandi bafite n’izindi manza nyinshi zigendanye n’ibihe by’iterambere, harimo n’imanza z’abanyakenya, kandi nabo ikibazo-muzi ni «amoko». N’impinduramatwara ya za politiki. Ariko uwo muzimu akoresha amoko cyane.
Ndabaza noneho aho bashyinguye Habyarimana ubu nandika. Rahira ko niba yaranashyinguwe imva ye itari hanze. Rahira ko ntumvise ko yashyinguwe muri Zayire? Uranyumvira? Kuki? Igomba kuba iri muri Kongo-Zayire. None se ni umukongomani? Buriya Habyarimana ni Umuzayiruwa? Imva ye iri hehe? Nka Perezida wategetse u Rwanda imyaka 21 ukuye mo ine (4) y’intambara hagasigara 17. Iriya myaka 4 kuva taliki ya mbere Ukwakira igihe Inyenzi zatereye, ni Inzibacyuho y’Imana iba itegereje ko abantu bihana gusa, ntabwo tuyibara, ni nka ya yindi 30 Imana yongeye k’uyo yari yarabwiye Aburahamu abuzukuru be bagombaga kumara muri Egiputa. Yavuze ko bazababazwa imyaka 400, (Itangiriro 15:13), ariko Bibiliya nyuma itubwira ko bamaze imyaka 430 hatabura hatongeweho. (Kuva 12:40-41). Iriya myaka 30 ivuye hehe? Ko mbere iyo Imana yababwiwe yari 400?
Iriya myaka 30 yari iy’imyiteguro, n’inzibacyuho yo kwisuganya bitegura kuhava. Uwiteka yari yaranababwiye ngo bazirwaneho basabe abanyegiputa iby’igiciro : Zahabu n’ifeza n’ibindi… Abatera kugirira umugisha ku banyegiputa. (Kuva 11:2-3).
Dawidi ati «Sinaramburira ukuboko k’uwo Uwiteka yimikishije amavuta?». Kandi Sawuli yarimo kumuhiga ngo amwice. Dukeneye abami bameze nka Dawidi, abayobozi bameze nka Dawidi. Ariko yari afite guhishurirwa gutangaje uriya mugabo. (1 Samweli 24). None se niba Imana yemeye ko umuntu yicara ku ntebe y’ubwami, ayicaraho nyine kakaba karabaye, maze ikamusama, kuko ifite ikiyiriho. Ni uwo nguwo aba akuyeho, uwo nawe akaba ategerejwe nanone no gusamwa n’ibyakuyeho wawundi.
Ahubwo reka nze mbaze?… ndabaza n’imva ya Perezida Sindikubwabo. Imva ye iba hehe? Sindikubwabo Tewodore yashyinguwe hehe? Bamwe kubera ibikomere muransubiza vuba murakaye ngo yaguye Zayire kandi yishwe n’Inyenzi, mukurikizeho n’ibigambo byinshi byuzuye ibyuririzi. Yee! Nabyo ndabimenyereye. Hari n’abari bumbwire ko yishwe n’abahutu bo mu muryango we.
